
Nyaruguru: abahinzi barasabwa kwirinda guhinga mu buryo gakondo
Oct 31, 2024 - 17:38
Ubuyobozi bw'Akarere burasaba abahinga ku materasi y’indinganire bo mu murenge wa Rusenge kuyafata neza bakayabyaza umusaruro, ndetse bakirinda kuyahingamo mu buryo bwa gakondo, bavagangavangamo imyaka. Nimugihe abatuye uyu murenge bavuga ko yabafashije kurwanya isuri binabongerera umusaruro mu buhinzi n'ubworozi kuko babonye n'ubwatsi bagaburira amatungo.
kwamamaza
Ubusanzwe iyo ugeze mu Murenge wa Rusenge ubona mu bice bitandukanye byaho hari ahaciwe amaterasi y'indinganire. Amwe muri ayo ahinzemo imyaka nk'ibishyimbo kandi bimeze neza.
Mu gukomeza no kuyafata neza, bagenda bayateraho ibiti bivangwa n'imyaka ku buryo abaturage bashobora kubikoresha bagaburira amatungo cyangwa babikoresha mu buhinzi, bityo umusaruro wabo ukiyongera.
Abaturage bavuga ko gukorerwa amaterasi byarabafashije kuko nta suri ikijyana ubutaka bwabo mu kabande.
Umwe yagize, ati: “bari kuduterera ibiti bifata amazi ndetse bigafasha na ya mirima kugira ngo itangirika ndetse tukabona n’ibyo gushyingiriza. Ukuraho amashami, rwose nta kibazo, ubu turabona ari ibintu byiza cyane.”
Yongeraho ko “mbere ubutaka bwaratwarwaga bukajya nko mu kabande ariko ubutaka ntibukijya mu kabande. Ubu harimo n’imirwanyasuri kuko ubu twateyeho n’ubwatsi bw’inka kuko ntabwo zikijya ku gasozi, ahubwo ziba mu biraro. Ntabwo ari nka mbere kuko tutashoboraga guteraho ubwatsi, bwahitaha butwarwa n’isuri. Ubu ku materasi duteraho ibigori n’ibishyimbo.”
Undi ati: “tumaze gukorerwa amaterasi twateye urubingo tugaburira amatungo, ubu ararya neza nta kibazo. Hanyuma urabona ko amaterasi nayo nta kibazo afite, harimo imyaka myiza kuko mbere haratwarwaga.”
Nk'akarere k'imisozi miremire; Dr. Murwanashyaka Emmanuel; Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, avuga ko amaterasi y'indinganire yagize umumaro ukomeye, ndetse n'ibiti biri kuyaterwaho byitezweho umusaruro.
Ati: “iyo ugiye kureba uko mbere umusaruro wabonekaga ahari amaterasi n’ahatari amaterasi, hari ikinyuranyo kirekire. Cyane cyane mu karere ka Nyaruguru, iyo ugiye kureba ni akarere k’imisozi miremire. Ikindi gutera ibi biti nabyo bigira umusaruro kuko harimo ibishobora kubazwa.”
Yongeraho ko “Ikindi bitumarira ni uko binafata umuyaga mu buryo bwo kurinda ibishobora kwangiza: yaba ari amazu n’imyaka. Ariko nanone ni ibiti bifasha naho bakeneye gucana nuko ibicanwa biboneke.”
Imibare igaragaza ko kuva mu 2021 kugera mu 2024, mu Murenge wa Rusenge wo mu karere ka Nyaruguru hakozwe amaterasi y'indinganire ku buso busaga hegitari zirenga 400 ndetse abaturage bahabwa imbuto y'ibirayi n'iy'ibigori.
@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


