Nyarugenge: nubwo bishyura amafaranga y’isuku, barembejwe n’umwanda

Hari abaturage bo mu murenge wa Kimisagara wo mu karere ka Nyarugenge bavuga ko nubwo bishyura umusanzu w’isuku, hashize amezi abiri barembejwe n’umwanda uterwa no kuzurirana n’ibishingwe. Bavuga ko ababishinzwe batakiza kubitwara nuko bigatuma hari abitwikira ijoro bakajya kubimena aho babonye. Icyakora kompanyi itwara ibishingwe muri aka gace ihakana aya makuru, ikavuga ko ibishingwe babitwara.

kwamamaza

Abaturage bo mu kagali ka Kamuhoza, mu murenge wa Kimisagara, bavuga ko barembejwe n’umwanda uterwa n’ibishingwe kuko hashize amezi arenga abiri kompanyi bishyura itabitwara.

Ubwo baganiraga n’umunyamakuru w’Isango Star, bagaragaje imiterere y’ikibazo.

Umwe yagize ati: “ ni kampani yitwa COCEN itwara ibishingwe. Ni ukuvuga ngo buri muryango wishyura amafaranga ibihumbi bibiri. Niyo mwakwishyura muri abantu batanu nuko hakabura umwe, ubwo ngo icyo gihe ntibaba baributware ibyo bintu (ibishingwe) biraho ngaho. Urugero ni ibi: dore ni iby’ukwezi n’igice, hafi amezi abiri.”

Undi ati: “niba hishyuye imiryango itanu, ntabwo bayitwarira. Ubu muri iki gitondo baraje barakomanga nuko bati twari tuje kureba amafaranga y’ibishingwe. Ndababwira nti reka nyabahe. Nuko ndayamuhaye nzanye n’igipapuro nuko arambwira ngo aya mafaranga yawe ntabwo ndayatwara yonyine  kuko muri hano muri imiryango cumi n’ingahe, ati ni mpaka mwese nuko ibishingwe bikagendera hamwe.”

“Ikibazo ni COCEN kuko ntabwo iri gutwarira abantu imyanda kandi njyewe sinzazira icyaha cy’undi.”

Ibi kandi bituma hari abitwikira imvura cyangwa ijoro bakajya kumenya imyanda aho babonye kuko baba babuze aho bayishyira ngo birinda ko bikomeza kunukira mu ngo zabo.

Umwe yagize ati: “ ubwo urumva niba bamaze nk’amezi atatu batagutwarira, ibyo bishingwe wabishyira he kandi umuntu wese agomba kubitereka iwe! Hari igihe rero biba byinshi noneho wawundi ufite ububasha agakubita ku mutwe akagenda akabishyira aho abonye. Noneho umuntu yaza kubicaho ugasanga ni umwanda.”

Undi ati: “ mu makaritsiye ndagutembereza ugende ureba aho birunze ku nkuta hanze, karitsiye imaze kunuka!”

“ nyine biteza umwanda pe! kugenda umuntu agakubitana n’ibishingwe babimenye mu mazi, mu mvura, undi yagiye nijoro akabikubita ahantu! Mubyukuri ni umwanda.”

Icyakora Leon BENIMANA; umuyobozi muri COCEN: kampani itwara ibishingwe muri aka gace, ahakana aya makuru, nubwo yemeza ko hari ubwo bashobora kwibeshya bakagira urugo barenga.

Gusa ubwo yavuganaga n’Umunyamakuru w’Isango Star, yavuze ko bari bari mu aka gace.

Yagize ati: “niba wenda hari uwo basimbutse hari uko byagenze kundi , ubwo sinzi gusa n’ubu tuvugana niho turi gukorera. Ubwose ni bande bababwiye ko batabakorera? Ese ubundi twaba twanga kubakorera kandi dukorera amafaranga, twakwanga gukorera abaturage ngo bigende bite?”

Gusa Isango Star yashatse kumenya ukuri kur’ibi, nuko yongeye guhamagara abahatuye bavugo ko ikibazo cyabo kitaracyemuka.

Umwe yagize, ati: “ ntabwo bagikemuye”

Icyakora ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buherutse kumenyesha ibigo byose bishinzwe gutwara imyanda ko bigomba gukurikiza amabwiriza akubiye mu masezerano byemeye. Bitabaye ibyo, bikitega ibihano bazahabwa bishobora kubamo no kwamburwa uburenganzira bwo gukomeza gukora ako kazi.

@ Yassini TUYISHIMIRE / Isango Star-Kigali.

 Feb 10, 2025 - 08:05