Nyarugenge: Abaturage barashima kubakirwa ikigo cy’amashuli gisubiza ibibazo bafite.

Abataruge bo mu kagali ka Nyarurenzi, mu murenge wa Mageragere barishimira ko ikibazo bari bamaranye igihe cyo kutagira amashuri hafi y’abana babo, ubu kigiye gucyemuka. Batangaje ibi bashingiye ikigo cy’amashuri y’incuke n’abanza riri kubakwa mu gake k’iwabo. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwasabye abaturage kuribyaza umusaruro.

kwamamaza

Kimwe mu bibazo byari bihangayikishije abatuye mu kagali ka Nyarurenzi, ni urugendo rurerure abana bakoraga bajya kwiga ndetse n’ubucucike bwarangwaga mu mashuri make yo mu murenge wa Mageragere.

Umwe mu bahatuye yabwiye Isango Star ko “ibyumba by’amashuli byari bikeya none tugiye gufashwa. Wenda rigagamo nk’abana 60, 70 ugasanga ni ikibazo kuko amashuli yari makeya. Twari dufite ikibazo cya secondaire [ayisumbuye] kuko bajyaga kure ariko tugize amahirwe yo kubabaje bakatwubakira ikigo cy’amashuli yisumbuye, incuke n’icy’abanza.”

Undi ati: “ tubyungukiramo kuko abana batuye hano badakora urugendo rurerure. Natwe tukarushaho kuba tutabahangayikira cyane kuko nta rugendo rurerure baba bakoze.”

“ tuzaribyaza umusaruro kuko abana bacu nibiga hafi bitagombye gutanga amatike… n’abana bacu bakiga baba mu rugo bizatugirira akamaro cyane.

KAMUGWERA vestine; umuyobozi mukuru wa company ya GMDC, ari nayo iri kubaka iri shuri, yavuze ko igitekerezo cyo kuryubaka yari agisanganywe ariko yatewe imbaraga na perezida paul KAGAME wahaye ijwi umugore akaba yagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “ubundi aka gace gakunze kugira abana ubona ko batitabira kwiga ariko ukibaza ni kuki badashaka kwiga, ni ikibazo cyo kugira amashuli kure. Ni aho nahereye nifuza gutangiza ishuli kugira ngo naba bana babone ishuli…”

Emmy NGABONZIZA; Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, asaba abaturage bo muri aka kagali ka Nyarurenzi kubyaza umusaruro iri shuri kuko ari amahirwe aje gusubiza ibibazo bari bafite.

Ati: “ni ishuli rizagabanya ingendo nini zakorwaga n’ababyeyi. Harimo abavaga mu ishuli bitewe n’uburyo bangaga ishuli kuko bakoraga nk’ingendo ndende, umunsi ku wundi bajya gushakisha mu karere ka Bugesera, muri Kicukiro hirya kure, ugasanga noneho umwana atangiye kwanga ishuli bitewe n’igicuku arara, bamubyutsa ntaryama neza, ntarya neza, ugasanga umwana aranga kwiga."

"Kuzana amashuli hano rero birafasha abaturage kuzamura ubumenyi ubwabo kuko nk’u Rwanda ni igihugu gifite icyerekezo cy’uko tugomba kugira umunyarwanda ufite ubumenyi buhagije kandi bukenewe ku isoko. Rero turasaba abaturage bo muri iki gice, bahatuye, ngo ibyo mwifuzaga, amahirwe mwasabaga ko yabageraho yo kubona aho abana bashobora kwigira bayabyaze umusaruro, bayakoreshe neza kuko ni amahirwe aje gusubiza ibibazo bari bafite.”

Imirimo yo kubaka iri shuri izarangira itwaye arenga miliyali imwe na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda. Biteganyijwe kandi ko iyi mirimo izarangira mu kwezi kwa Kanama (8) mu mwaka w’2025.

@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.

 Dec 7, 2023 - 14:19