Nyanza:abayobozi b’inzego zibanze bongerewe ubumenyi ku byaha no kubikumira.

Abayobozi bo mu nzego z'ibanze baravuga ko kuba urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) ruri kubongerera ubumenyi mu kurwanya no gukumira ibyaha bizagira uruhare mu kugabanuka kwabyo. Ibi byitezweho kugabanya umubare w'imanza.

kwamamaza

Mu bukangurambaga urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rukora buri mwaka, rwongerera ubumenyi abayobozi bo mu nzego z'ibanze mu gukumira no kurwanya ibyaha, abari bagezweho ni 126 bo mu  Murenge wa Ntyazo.

Jean Claude Ntirenganya; Umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ibyaha, yabasobanuriye imiterere y'ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uko bikumirwa ndetse n'uko birwanywa.

Yabasabye gutangira amakuru ku gihe muri raporo zitarimo amarangamutima kugirango uwahuye naryo ahabwe ubutabera bwuzuye.

Scovia Zihinjishi nwo mu Kagari ka Cyotamakara ni umwe mu bavuga ko ubumenyi bahawe buziye igihe.

Ati: “bakoze kandi bahuguye ibyiciro by’ingenzi. Ikintu numva ntahanye, ntabwo narinziko iriya Isango One Stop Center ikunda gufasha abagabo n’abagore babana mu ngo! Numvaga ko bireba abana bari munsi y’imyaka 18. Ariko icyo ntahanye ni uko ngiye guhugura bagenzi banjye mpagarariye nuko tukagaragaza icyaha mbere, tukagikumira kitaraba.”

Mujawayezu Claire nawe wo mur’aka kagali, yunze murye ari: “hariho abantu bagiraga amarangamutima, nk’umwana yarakoze icyo kintu cyangwa umuvandimwe, ugasanga ntugiye mu nshingano z’umuyobozi. Ntabwo ari byiza ko umuyobozi yagira amarangamutima.”

Cyambari Jean Pierre; umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ntyazo, avuga ko ubumenyi nk'ubu butangwa n'inzobere bufasha abayobozi bo mu nzego z'ibanze mu mikorere yabo ya buri munsi, ari nako bubakuriraho imbogamizi bagiraga ku bw'amakuru make.

Ati: “ aya mahugurwa yatanzwe na RIB adufitiye akamaro cyane kuko ni ubumenyi bugiye muri aba bantu begereye abaturage bituma ubutabera butangwa neza. Bidufasha nanone gukumira icyaha kitaraba, no kuganiriza abantu kugira ngo bareke ibyaha kuko nibyo bizima kurusha.”

Ubumenyi buri guhabwa aba bayobozi bo mu nzego z'ibanze nk'abahora hafi umuturage  bwitezwego umusanzu ukomeye wo kubanya ibyaha by'ihohoterwa byiyongeyeho 1% muri uyu mwaka. nimugihe imanza zabyo zageze ku 1 963 zivuye kuri 300.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Oct 20, 2023 - 21:24