Nyanza: Gahunda yo kongera ibikorwa bitanga imirimo yitezweho kugabanya ubushomeri.

Ubuyobozi buravuga ko bufite gahunda yo kongera ibikorwa bitanga imirimo bufatanyije n'abafatanyabikorwa babo, mu rwego rwo kugabanya umubare w'abadafite imirimo ndetse no kugera ku ntego igihugu cyihaye mu guhanga imirimo, nk'uko biri mu cyerekezo cya 2017-2024. Ibi byatangajwe nyuma y’itangizwa ry’uruganda rukora imyenda rwitezeho guha akazi abakozi 300.

kwamamaza

Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyanza rwabonye imirimo  mu ruganda rukora imyenda ruvuga ko byarufashije kwikura mu bukene kuko harimo n'abafite ubumuga byarinze umuco utari mwiza wo gusabiriza ukunda ugaragara no kuri bamwe.

Umwe ufite ubumuga bw’akaguru, yagize ati: “njyewe nanze gusabiriza, narangije amashuli kuko nakuze nkunda kudoda noneho bakajya nansha intege ngo ntabwo nzabishobora kubera kunyonga, dore akaguru kamwe niko nkoresha, ngo bizangora. Ariko kuko nabikundaga narabyize ndabirangiza. Sha, baduhaye akazi pe! turabashimira.”

Undi yunze murye, ati: “ biri kumfasha kuko nari narize kudoda ariko nta kazi mfite. Numvise ko hano hagiye kuza uruganda ndaza ndadepoza nuko bampa akazi, ubu nsigaye mbona umushahara.”

Munyantore Jean Bosco; Umuyobozi w'uru ruganda, avuga ko hari gahunda yo kongera abakozi barukoramo, bakagera kuri 300, mu mu rwego rwo gukomeza gutanga amahirwe y'ababona akazi.

Ati: “Abakozi twari twatangiranye bageraga kuri 70 ariko duteganya ko izo mashini nitumara kugira ubushobozi bwuzuye, hano uko imashini zihateganywa ni 200, tuzaha akazi abakozi bagera nko muri 300 kandi abenshi, hafi 90% usanga ari urubyiruko, kandi abenshi ni igitsina gore ndetse n’abafite ubumuga kandi aka kazi baragakora neza cyane. usanga ibiciro byose twaragiye tubijyamo.”

KAYITESI Nadine; umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Nyanza, avuga uretse kuba uru ruganda rwaratangiye gutanga imiririmo, ruzafasha n'abaturage kubonera hafi ibyo bakuraga hanze y'Akarere batuyemo.

Ati: “ ikintu cya mbere ni uko ibyo twaguriraga ahandi tugiye kubigurira I Nyanza, ni amafaranga aguma iwacu. Ikindi cya kabiri, uru ruganda rwahaye abakozi, nkuko mwabibonye harimo amamashini, harimo abadoda, hari abatera ibipesu, hari abatunganya iriya myenda bayizinga kugeza ku munota wa nyuma…ni akazi bahaye abantu, cyane cyane urubyiruko.”

“mwabonye ko ari abantu bakiri batoya byibura babonye akazi kandi bahabwa amafaranga mu nyungu zabo.”

Ubusanzwe uru ruganda rwatangiranye imashini 65 ariko ubuyoboz bwarwo ruvuga ko zizongerwa zikagera kuri 200 ari nako zongera akazi.

Nimugihe kandi imibare y'ikigo cy'ibarurishamibare, igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda cyavuye kuri 16% muri 2017 kigera kuri 13% mumwaka w’ 2022.

Ku rundi ruhande, imibare ya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo igaragaza ko mu myaka itandatu ishize, u Rwanda rumaze guhanga imirimo isaga 1 138 000 mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri bwugarije abanyarwanda by’umwihariko abagore n’urubyiruko.

Ibi kandi bijyana na gahunda leta yihaye yo gushyiraho ingamba zifasha mu kugabanya ubushomeri, harimo kuba muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka 7, u Rwanda rwariyemeje guhanga imirimo ibihumbi 214 buri mwaka, ni ukuvuga imirimo 1 498 000 mu myaka irindwi yahereye mu mwaka w’ 2017.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Sep 8, 2023 - 20:50