Nyamagabe:Babangamiwe n’ingaruka baterwa n’itinda rya serivice z’irangamuntu.

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Gasaka baravuga ko babangamiwe no kuba serivisi yo guhabwa irangamutu itinda kandi barifotoje. Bavuga ko ibyo bibagiraho ingaruka zirimo kubura izindi serivisi zikenera irangamuntu kugira ngo uyihabwe. Ubuyobozi bushinzwe irangamimerere basobanura uko uko guti nda nk’ukwatewe n'abifotoje hari ibyo batujuje. Gusa buvuga ko barimo kubisuzuma kugura ngo bikemurwe.

kwamamaza

Abafite ikibazo cyo gutinda guhabwa irangamuntu kandi barifotoje bo mu Murenge wa Gasaka biganjemo abo mu Kagari ka Nyabivumu. Bavuga ko uku gutinda basanga gukabije kuko hari ubwo hashira imyaka ibiri,  bityo uwari uyikeneye muri serivisi runaka ntayibonere igihe.

Umwe muribo yabwiye Isango Star ko “ ashobora kujya mu kazi ntibatume akora ka kazi kuko nta rangamuntu afite. Ndifuza ko mwadukorera ubuvugizi, irangamuntu zikabasha kuboneka vuba, abana bakabona uko bazibona nuko nabo bakabona icyo bazajya bakora mu kiruhuko.”

Undi ati: “ nk’urugero uwanjye yagiye gukora ahantu nuko arakora bigeze hagati bamenya ko nta rangamuntu afite, akorera ku izina ritari n’irye nuko baramwirukana! Ubu nta rangamuntu agira, kandi ayifite yakabaye afite akazi.”

BYAMUNGU Philippe RUGAZURA; Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa GASAKA, avuga ko uko gutinda kwatewe n'abifotoje hari ibyo batujuje. Icyakora ngo barimo kubisuzuma kugira ngo bikemurwe.

Ati: “nahageze nko mu kwezi kwa Karindwi nuko nsanga hari amarangamuntu abantu bagiye bafotorwa agatinda kuza. Icyo twakoze ni uko twafashe rwa rutonde rw’abantu bose bifotoje turwohereza kuri mail kuri NIDA. Batugaruriye urutonde rw’abantu bifotoje ariko ubu batangiye gufotorwa: bakatubwira bati hari abifotoje batatanze uinyemezabwishu, hari abifotoje amafoto bakayafotora nabi! Noneho tukongera tukabafotora. Udafite ikibazo, ubu byahawe umurongo.”

Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe irangamuntu, bugaragaza ko n'ubwo hari imbogamizi zikigaragara mu kubona irangamuntu mu buryo bwihuse, bari kubivugutira umuti kuko mu minsi iri imbere umuntu azajya ahabwa irangamuntu y'ikoranabuhanga akivuka.

 Dec 1, 2023 - 13:46