Nyamagabe: Uwabaga muri Nyakatsi arashima ubuvugizi yakorewe agahabwa amabati

Muhawenimana Marie Ladegonda arashimira kuba yarahawe amabati yo gusakara inzu ye yari imeze nka nyakatsi bigatuma arara avirwa. Ni nyuma yaho itangazamakuru ryamukoreye ubuvugizi. Ubuyobozi buvuga ko kuba atari yararihawe kare kose, ari uko urutonde rw'abafashwa rwari rukiri rurerure

kwamamaza

Mu ntangiriro z'ukwezi gushize kwa mbere, nibwo Isango Star yabagejejeho inkuru y'uwitwa Muhawenimana Marie Ladegonda, utuye mu mudugudu wa Dusego, mu Kagali ka Nyabivumu mu Murenge wa Gasaka. Uyu mubyeyi yavugaga ko akimara gupfusha umugabo bari barashyingiranywe amusigiye abana 3, imibereho yabaye mibi ndetse inzu babagamo yari ishaje ibura gisana.

Yavuze ko yagerageje kuyizamura ngo ahabwe isakaro nk’uko yari yabyijejwe n’ubuyobozi ariko ntibwarimuha, ahubwo bimutera kuba mu kirangarizwa kidasakaye, kimeze nka nyakatsi, aho imbeho n’imvura bitari bimworoheye.

Yagize ati: “ nyine ndanyagirwa hamwe n’abana! Mfite abana batatu. Hari igihe cyageze baravuga ngo abantu nibashinge inzu, tubahe amabati. Narayishinze nuko nshiraho shitingi bigeze aho nayo urabona ko irimo irasaza, igenda itoboka. Ngize nk’amahirwe nkabona n’iryo sakaro.”

N'ubwo iyo inzu idahomye neza kuko hari aho ureba mu nzu uri hanze ndetse ntiigire inzugi n'amadirishya, ubu we n'abaturanyi barashima ko ubuyobozi bwamuhaye isakaro ry'amabati.

Muhawenimana yagize ati: “byagendaga gake ariko bankoreye ubuvugizi birihuta. Ngashimira n’abayobozi bamfashije kuyisakara. Nubwo idakinze ariko nta kibazo kuko ubu ndaryama ngasinzira. Ariko mbere, imvura yagombaga kugwa umuntu akarara yicaye.”

Umwe mu baturanyi be, yagize ati “ ntako atari yaragize yaka ubufasha ubushobozi ariko ntibize vuba, agategereza akarambirwa. Ariko itangazamakuru ryakoze ubuvugizi bihita byihuta. Aya mabati nta gihe kinini gishize bayamuhaye.”

Furaha Guillome; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gasaka, yemeza ko kuba uyu mubyeyi atari yarahawe isakaro atari uko yirengagijwe, ahubwo byatewe n’ umubare w'abakeneye ubufasha.

Icyakora yizeza ko n'indi mirimo y'ubwubatsi isigaye kuri iyi nzu, uyu muturage azayifashwa.

Ati: “ ikibazo Ladegonda yagaragazaga ubushize cy’uko atarafite isakaro, twamaze kumusakarira inzu. Ubu igisigaye ni imirimo tugomba gukora ku bufatanye kugira ngo inzu ibashe gukorwa neza, ibijyanye n’amasuku n’ibindi...n’ibintu tubona ko bizatwara icyumweru kimwe akaba byamaze kugira inzu nziza.”

“dusanzwe tugira gahunda yo gufasha abatishoboye, buri mwaka tuba dufite abemejwe bagomba guherwaho bitewe nuko tubona aribo bihutirwa. Nawe twamubwiraga yuko twazareba uburyo mu gihe cy’azaza twazamugeraho.”

Kugirango Iyi nzu y'uyu muturage imuhe umutekano we n'abana be, bigaragara ko igikeneye gushyirwaho inzugi, n'amadirishya, ikanakorerwa amasuku mu buryo bukomeye buyirinda amahuhweza no gusenyuka imburagihe.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Feb 29, 2024 - 11:18