Nyamagabe: Iyangirika ry'imihanda rituma banyura mu turere dutatu ngo bagere ku biro by’akarere kabo!

Abatuye mu Murenge wa Kaduha mur’aka karere baravuga ko babangamiwe n’imihanda yangiritse kuburyo kugera ku biro by’Akarere bibasaba kuzenguruka mu tundi turere 3, bigatuma abakenera serivisi z’ubuvuzi bo bakarembera mu rugo. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko uzi, yewe bwanatangiye gushaka uko bava muri ubwo bwigunge hatuhanywa imwe mu mihanda irimo ibahuza n’Akarere ka Karongi.

kwamamaza

Abaturage bo mu Murenge wa Kaduha bavuga ko kubera umuhanda Nyamagabe-Kaduha utari Nyabagendwa, iyo bakeneye serivisi mu Mujyi wa Nyamagabe cyangwa ku ku biro  by’Akarere kabo bibasaba kunyura mu turere twa Ruhango, Nyanza, na Huye.

Baviga ko bamwe mubari bafite randez-vous kwa muganga babuze ubushobozi barembera i Muhira, mugihe abandi baturage babura uko bitabira ibizamini by’akazi.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “Kujya i Nyamagabe biratugora cyane kandi niho tubariza serivise zose zitureba. Kuko ntabwo zirangirira ku mirenge turimo. Tugomba kunyura mu Ruhango, Nyanza, Huye nuko tukabona kugera i Nyamagabe. Ni ukuvuga ngo iyo ushatse kujya i Nyamagabe ni ukubyuka saa kumi n’imwe ugatega imwe ya saa kumi n’ebyiri.”

Undi ati:“umuhanda Kaduha -Nyamagabe, Kaduha-Karongi, Kaduha-Mushubi, imihanda yaratengaguritse, ni imikuki. Nk’urugero: Kaduha-Karongi unyura mu murenge wa Mugano, bahora batubwira ngo bazawukora ariko hashize imyaka n’imyaka uwo muhanda ntukoze.”

“ agahinda mfite kuri uwo muhanda, ubu mfite umwana wambyimbye inkovu …n’uyu muturage arayizi! Bampaye transfert yo kujya i Butare ariko kubera ko nabuze itike naramwihoreye, ubu ng’ubu ari mu rugo, n’abaturage barabizi.”

“ njyewe ibizami narabihombye, nka Interview  ku mwanya w’Agent de mituelle de sante. Bantunguye bampamagara, urumva ticket ntayo wabaga wibitseho ako kanya kandi kwari ukugenda na moto kugira ngo uhuze n’amasaha y’ikizami. Icyo gihe rwose narabiretse, sinayigiyemo kandi nashoboraga gutsinda kuko mu bari mubare bashakaga nari ndi hafi yawo.”

Gusa HABIMANA Thadee; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Nyamagabe, avuga ko ubuyobozi buzi iby’ iki kibazo. Mu kugikemura iki kibazo, anavuga ko hari imwe mu mihanda yatangiye gukorwa irimo ihuza Kaduha na Karongi ko mu Burengerazuba, mugihe undi uri gushakirwa ubushobozi bwo kuwutunganya.

Yagize ati: “hari igice cy’umuhanda cyari cyarapfuye kirimo kirakorwa. Akandi gace kari hano i Kaduha gatuma kugenderanirana hagati ya Kaduha n’indi mirenge ya Mushubi na Musebeya, ni agace k’ibirometero 8 (…) naho twamaze kubona contract [amasezerano] ya RTDA yuko imirimo izatangira kuri 22.”

“ [umuhanda] Kaduha Nyamagabe ni ikibazo kubera ikiraro cya Rukarara cyacitse, byagaragaye ko kugikora bisaba ubushobozi ariko ikibazo turimo kukiganiraho na RTDA kugira ngo nacyo turebe ko cyazakemuka. Gusa nabwira abaturage ko mugihe kizaba kitarakemuka, ibi birometero 8 nibimara gukorwa, kugera Nyamagabe bizajya byoroha.”

Ubusanzwe Nyamagabe-Kaduha hari intera ya 17km. Ugiyeyo n’imodoka akoresha isaha 1h10,  yajyayo n’amaguru agakoresha amasaha 4h13. Kubera umuhanda n’ibiraro biwurimo byagiye byangirika, imodoka nayo ikanyakanya ihakoresha amasaha asaga abiri.

Nimugihe  moto yo kugenda no kugaruka isaba amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 14 000 na 20 000.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo

 Jan 8, 2024 - 14:28