Nyamagabe: barashima uko basigaye babayeho nyuma yo gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo

Abaturage batujwe mu Mudugudu w'ikitegererezo wa Sovu uherereye mu murenge wa Mugano wo mur’aka akarere barishimira ubuzima bwiza basigaye babayemo kuko butandukanye na mbere, aho bamwe bararaga bavirwa. Ubuyobozi bubasaba gufata inzu bahawe nk'izabo, batazita iza leta, kugira ngo zirusheho kubagirira umumaro.

kwamamaza

Abaturage batujwe mu Mudugudu w'ikitegererezo wa Sovu uherereye muri uyu Murenge wa Mugano watujwemo imiryango yari ituye ahashyira ubuzima bwayo mu kaga hazwi nk'amanegeka, hamwe n'abandi babaga mu nzu zishaje cyane ku buryo iyo imvura yagwaga basaga nk'abari hanze kuko banyagirwaga.

Iyo uganiriye nabo bakubwira ko ubu basigaye baryama bagasinzira, bakabyuka bashaka ibibateza imbere.

Umwe yabwiye Isango Star ko “ imibereho twari dufite tukiri hanze ariko ubu uriyorosa igikuvureri noneho wareba n’iyi nzu urimo winjira mu cyumba ugakanda, ugasanga umuriro uratse, ukongera ugakanda...ni amahirwe y’Imana yatugeneye na Nyakubahwa Paul Kagame, yo kagira amata.”

Undi ati: “ ubu ndajya gupagasa naza ngataha mu nzu yanjye, nta kode. Imibereho, urabona ko abana nta kibazo. Mituweli mbasha kugerageza nkayitangira.”

“mbega ntabwo wabona uko ubivuga kuko ni ibintu birebire, ntabwo wabirondora!”

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, HABIMANA Thaddée, avuga ko aba baturage bakwiye gufata neza inzu nk'izabo batazita iza leta kugirango zirusheho kubagirira umumaro.

Ati: “ icyo tubasaba ni ugufata neza amazu bakayabungabunga ku buryo ibyo uruhare rwabo barukora, amasuku...bakayacunga neza, bakayafata neza kuburyo yenda niyo hagira akantu gato kangirika bashobora kukikorera. Ntibayafate nk’amazu ya Leta, ahubwo bayafate nk’amazu yabo kuko nibo bayabamo n’imiryango yabo kandi bibazamurira imibereho myiza yabo. Ni ukuyafata nk’ayabo, nabo bakagira uruhare rwabo mu kuyafata neza.”

Umudugudu w'ikitegererezo wa Sovu watujwemo imiryango 40. Ufite umuriro w'amashanyarazi, ukagira n'ibigega bifata amazi y'imvura. Wegeranye n'amashuri nayo y'ikitegererezo kuko yubatse mu buryo bugeretse, arimo n'ishuri ry'inshuke, byose bifasha abana bo muri umudugudu kwiga neza.

@ RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Nyamagabe.

 Feb 28, 2025 - 10:07