Nyamagabe: Babangamiwe no kuba mu nzu zishaje

Abatuye mu Mudugudu watujwemo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi uherereye mu Murenge wa Kaduha muri Gahama, baravuga ko babangamiwe no kuba izo nzu zishaje cyane ku buryo mu gihe baba bameze nk'abari hanze. Ubuyobozi buvuga ko hagiye gukorwa ubugenzuzi.

kwamamaza

Inzu 32 nizo zigize umudugudu utuyemo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, zubatswe mu Mudugudu wa GAHAMA, mu Kagari ka Kavumu, mu mwaka w’ 1996.

Gusa uko imyaka yagiye ishira indi igataha, zagiye zisanwa ariko aho bigeze abahatuye bavuga ko bakeneye kubakirwa izindi kuko iyo imvura iguye bamera nk'abari hanze.

Umwe ati: “ dore aha…ushatse wafungura ukojejemo n’urutoki, urabona nta myubakire! Ni ugushyiraho akagufuri uza agafungura akajyamo. Nta myubakire, ntabwo zisanye, dukeneye kubakirwa tugasanirwa natwe tukagira kubaho neza nk’abandi.”

Undi ati: “ nawe uri umuntu, ndebera uko imeze, irarangaye! Reba uko tubayeho, imvura iyo iguye amazi arashoka nyine bikadudubiza bigwa hasi tukabura aho turyama. Nonese mwe ntimubireba! Igisenge cyarashize kandi nta bushobozi mfite kugira ngo mbe nayisanyisha, dore amabati yaratobotse.”

“ yewe zarasenyutse, buriya ugiye muri iriya nzu…iyo imvura iguye nijoro tugenda dutega utubase. Amabati yarasenyutse, n’ikizu tuzabona cyituye hasi. Zirasenyutse cyane, turasaba ubuyobozi ko bwadufasha bakabasha kudusanira.”

“ urebye zasenywa zigatangirwa bushashya kuko amabati yaratobaguritse kubera habayeho urubura. Ni ukuvuga ngo iyo imvura iguye ni ukwitwikira umutaka, agashashi cya ikinti kintu wabasha kwitwikira.”

HABIMANA Thadee; Umuyobozi ushinzwe iteremabere ry'Ubukungu, avuga ko mu bufatanye n'ubuyobozi bw'Umurenge  wa Kaduha bagiye kugenzura izi nzu, bityo abakeneye ubufasha babuhabwe. Gusa  bitabujije ko ufite n'ubushobozi we, yaba abyikorera.

Ati: “ inyinshi ubu zirashaje ariko nazo icyiza ni uko buri mwaka tugira abaturage twubakira bacitse ku icumu ndetse no mu minsi yashije, abanyakaduha twabubakiye umudugudu ntangarugero …bawurimo. Ababa barasigaye rero batabashije kujya mu mudugudu, ubwo wenda tucyubaka inzu zabo zari zigikanyakanya. Ntacyo turakorana n’ubuyobozi bw’umurenge tukirebeho, abo dusanga batishoboye tubafashe.”

“ Ariko abafite icyo yakwikorera, abona hari aho yashyira agasima inzu itaragwa, abona hari aho yashyira ibati risimbura irindi dusaba abaturage kubyikorera, izo nzu bakazibungabunga kuko buri munsi ntabwo tuba dufite ubushobozi buhagije bwo gufasha abakeneye ubwo bufasha bose. Ahubwo bamwe batishoboye babukeneye bigaragara ko nta yandi mikoro, nta bundi buryo nibo tugenda dufasha buri mwaka.”

Igiteye inkeke cyane iyi miryango ituye muri izi nzu ni uko uko  zitinda gusanwa cyangwa batinda kuzimurwamo, imbeho n'imvura bikomeza kubatera indwara ku buryo hatagize igikorwa hari n'abo byatera kuburira ubuzima muri uyu mudugudu.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Dec 22, 2023 - 11:32