
Nyagatare: Amatorero n’amadini yiyemeje kurwanya icuruzwa ry’abantu
Dec 11, 2023 - 10:54
Abayobozi b'amadini n'amatorero bo mur’aka karere bihaye umuhigo wo kujya bigisha abayoboke babo ibyerekeranye no gukumira icuruzwa ry'abantu kuko basanze ari ikibazo gikomeye. Ibi babitangaje nyuma y'amahugurwa bahawe n'urwego rw’igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB.
kwamamaza
Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry'abantu bwakozwe n'urwego rw’igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, bwamaze iminsi ine bukorerwa mu karere ka Nyagatare. Ubwo basozwaga, bamwe mu bahuguwe harimo abayobozi b'amadini n'amatorero yo muri aka karere bavuga ko mu nyigisho zabo batanga mu nsengero batibukaga kwigisha ku kwirinda no kurwanya icuruzwa ry'abantu. Icyakora bavuga ko nyuma yo kumenya uburemere bwabyo ndetse n'ingaruka zigera ku warikorewe, bagiye kujya babyitaho mu nyigisho batanga.
Umwe yagize ati: ”urebye ntabwo twajyaga tuyigisha …kubera yuko ntanubwo wenda muri Bibiliya uyibona. Ni ibintu bihangayikishije, nta torero twaba dufite, nta gihugu twaba dufite tutigishije bino bintu. Muri context na perceptive dukuye mur’aya mahugurwa, ni ngombwa tugiye kubikora.”
Undi ati: “bitewe n’uko tubonye ari ikibazo gikomeye cyane kandi kiri ngombwa guhagurukirwa na buri muntu, nkatwe nk’abayobozi b’amadini n’amatorero, tumaze kumva aya mahugurwa duhise twumva tugiye gufata iya mbere, cyane cyane ibijyanye n’ubuzima bw’ikiremwamuntu.”
Rutaro Hubert; Umuyobozi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha [RIB] mu ntara y'Iburasirazuba, avuga ko icuruzwa ry'abantu uretse kuba ribangamira ubuzima bw'uwarikorewe, rinatuma igihugu gihomba abazacyubaka.
Asaba n'abandi bayobozi b'amadini n'amatorero guhagurukira icuruzwa ry'abantu gufatanya na Leta kurirwanya kuko abacuruzwa ari abayoboke babo.
Ati:“ibi ni ibyaha by’inzaduka, ni ibyaha bitahozeho, byahozeho mu bundi buryo ariko ubu byafashe indi ntera. Icyo dusaba abanyamadini rero, icya mbere nibo bantu bafite abayoboke, bafite abantu benshi babagana, rwose icyo kintu nacyo bajye bagishyiramo bagakangurira abayoboke babo kumenya ko iki cyaha cy’icuruzwa ry’abantu rihari bakirinda kuko inzira tuba twazibabwiye. Ariko nanone no kubarinda ibyaha muri rusange.”
Matsiko Gonzague; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu karere ka Nyagatare, avuga ko ibikorwa byo gucuruza abantu muri aka karere bikunze guhagaragara ariko bidakabije. Asaba abayobozi mu nzego zitandukanye gufatanya n'abaturage gukumira icuruzwa ry'abantu.
Ati:“hakenewe ubufatanye mu guhangana n’iki cyaha cy’icuruzwa ry’abantu. Ntabwo ari urugamba umuntu yarwana wenyine, ariko buri byiciro byose dufatanyije mu by’ukuri twahashya iki cyaha cyo gucuruza abantu kuko uwo ariwe wese bimugiraho ingaruka."
Ubusanzwe abakunze kwibasirwa no gucuruzwa, ni Urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18-30 y'amavuko ruba rwijejwe kujya gushakirwa akazi. Mu rwego rwo gutangatanga ngo bahashye icuruzwa ry'abantu mu karere ka Nyagatare, hahuguwe abayobozi b'imirenge itanu ikora ku mipaka, abayobozi b'amadini n'amatorero,abikorera, abayobozi b'ibigo nderabuzima ndetse n'abahagarariye inzego z'urubyiruko.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Nyagatare.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


