Nyagatare : Abacuruza inyama mu isoko rya Mimuli barasaba ko inzu yabo yakubakwa neza

Abacururiza mu isoko rishya rya Mimuli mu karere ka Nyagatare bishimira ko isoko ryubatswe ku buryo bugezweho, ariko abacuruza inyama bakavuga ko inzu bacururizamo iri muri iryo soko,itajyanye n’igihe bityo bagasaba ko nayo yakubakwa neza.

kwamamaza

Aba baturage bo mu murenge wa Mimuli mu karere ka Nyagatare,biganjemo abacururiza mu isoko rya Mimuli ryari ryarasenyutse nyuma rikubakwa ku buryo bugezweho,bavuga ko batazongera kunyagirwa nk’uko byabagendekeraga aho bacururizaga mu gishanga ahazwi nka Nyabugogo.

Gusa nubwo bavuga gutya,hari bamwe mu bibumbiye muri koperative ikora umurimo wo gucuruza inyama muri santere ya Mimuli, bavuga ko bishimira isoko rigezweho bubakiwe ariko bakavuga ko inzu bacururizamo inyama izwi nka Boucherie, itatekerejweho ngo nayo yubakwe ku buryo bwiza bujyanye n’inyubako y’isoko kandi bayisorera, bityo bagasaba ko aha naho hakubakwa neza maze bagatangira serivise ahantu hasobanutse.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen,yemera ko ahacururizwa inyama mu isoko rishya rya Mimuli hatari ku rwego rwiza nk’urw’isoko,akavuga ko impamvu batahubatse neza byatewe n’uko hatari harateguwe kubakwa mu mushinga umwe n’uw’isoko ariko yizeza abaturage ko naho hagomba kuzavugururwa hakajyana n’igihe.

Yagize ati hari Boucherie yari ihasanzwe icyakozwe nuko yavuguruwe yo ntago ari nshya nkiri soko, yaravuguruwe ikaba izakomeza ibyari bitaranoga neza  kubera ko yo itari muri uwo mushinga umwe n'isoko, ikaba izakomeza kunozwa neza kugirango ibe ari nziza ariko n'ubungubu ntago imeze nabi ariko ntago iri ku rwego rw'isoko ririho ubona yo igomba kunozwa kugirango ijye ku rwego rw'isoko.

Isoko rishya rya Mimuli ryuzuye ritwaye miliyoni zisaga 650 z’amafaranga y’u Rwanda,rikaba ryarubatswe ku buryo bugezweho aho rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi basaga 950.

Iri soko rya Mimuli,ryubatswe nyuma y’uko iryari rihasanzwe umuyaga warisenye ,maze abacuruzi batangira gucururiza mu gishanga kitwa Nyabugogo, ahantu imvura yagwaga ibicuruzwa byabo bikangirika ku buryo bukomeye bimwe bakabijugunya.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Nyagatare

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/Kj3ZG1TlCzw" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

 Sep 7, 2022 - 09:46