Nyabihu:Abatuye umurenge wa Jomba baranenga abahetsi barwanira mu irimbi!

Abaturage bo mu murenge wa Jomba baranenga cyane imyitwarire mibi y’abahetsi barwanira mu irimbi mu gihe cyo gushingura no guherekeza ababo baba bapfuye. Nimugihe n’ ubuyobozi bw’uyu murenge nabwo bunenga bikomeye iyo myitwarire y’abo bwise ibihazi, bukavuga ko bidakwiye mu muco nyarwanda.

kwamamaza

Imyitwarire idahwitse y’abarwana mugihe imiryango yagiye gushyingura ababo bapfuye, ni ibikorwa biteye isoni n’agahinda ku muryango wa Nyakwigendera ndetse n’abari baje ku muherekeza.

Abaturage bavuga ko bari bagiye gushyingura nuko havuka imirwano ubwo abitwa abahetsi n’abatakibikora bananirwaga kumvinaka ku gikorwa cyo gushingura, bitewe n’uko imbaho zo gukora isanduku bari baziguze ahandi ngo kandi n’abahetsi bazicuruza.

Nyuma yo kwanga ko Nyakwigendera ashingurwa, kuva ubwo mu irimbi harota intambara.

Umuturage umwe avuga ko “ mu irimbi nawe urabibona ko ari imisaraba! Arandura, akubita noneho aho bigeze baneshejwe abahetsi bariruka.”

 Undi ati: “ bararwanye barakubitana imisaraba mu migongo! Imisaraba yanyuraba mu kirere, urumva niyo babaga bakuye ku zindi mva ziraho ku ruhande, ahubwo abantu bose byarabayobeye neza neza! Ubwo ni nko gushingagurira uwagize ibyago!”

 Aba baturage bavuga ko abarwana bateranaga icyo babonye cyose harimo imisaraba n’ amabuye bituma abaje gushyingura biruka, ati: “bateranye n’amabuye nuko tubona abaturage banyanyagiye hirya no hino, abafashe umurambo bihagararaho, mbese ni ibintu bigayitse kuko wabonaga isanduku ishatse guhirima noneho bene umurambo bagafata….”

 Aba baturage bavuga ko ibyo bibabaje cyane kandi bidakwiye, bityo abahetsi bakwiye gusaba imbabazi.

 Umwe ati: “ Biriya bintu byaratubabaje cyane, kubona abantu bafite ubwenge buzima bagenda bakarwanira ku irimbi, ugasanga bashingura imisaraba bakayikubitana, twese byaratubabaje!”

 Undi ati: “ twarabanenze twese! Hatabayeho gupfukama ngo basabe imbabazi  zivuye ku mutima….”

Ku ruhande rwa Gahutu Tebuka Jean Paul; umuyobozi w’umurenge wa Jomba, avuga ko nk’ubuyobozi nabo banenga ibi bikorwa bibi kandi ko bigayitse no mu muco nyarwanda.

Ati: “Ni kwa kundi ubona muri sosiyete harimo nk’abantu bafite imyitwarire mibi, b’ibihazi bakaba bashobora kubikora ni ibikorwa bibi ntawe wabishyigikira, sibyo kandi si byiza kuko no mu mucyo nyarwanda biragayitse.”

 Nubwo aba bahetsi bahawe ibihano birimo no gucibwa amande, abaturage bavuga ko bidahagije ahubwo bakwiye no gusaba imbabazi bazikuye ku mutima kuko ibikorwa byo kurwanira hejuru yabaruhukuye mu rimbi banashingura imisaraba yabo, ari ibikorwa bigayitse cyane birimo no gushinyagura.

Ni inkuru ya Emmanuel Bizimana/ Isango Star - Nyabihu.

 Sep 6, 2022 - 11:34