
Nyabihu: barasaba gufashwa gukora ubuhinzi bw'imboga buteye imbere- Green House
Apr 8, 2025 - 15:12
Abagore b’abahinzi bibumbiye muri koperative Tuzamurane ikorera ubuhinzi mu murenge wa Mukamira, mu karere ka Nyabihu baravuga ko bagowe no kuba bakora ubuhinzi buteye imbere bw’imboga muri Green House kuko nta mazi bagira.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho mu mpera z'icyumweru gishize, ubwo Abagore bibumbiye muri koperative Tuzamurane bari mu rugendo shuli mu murenge wa Rugera mu kagali ka Gakoro mu karere ka Nyabihu .
Umwe muribo yabwiye Isango Star ko “urugwndo twakoze twigiyemo byinshi kubera ko ntabwo twari twakabonye iriya Green House."
Mugenzi we, yunzemo ati:" impamvu kutagira amazi bizatubangamira ni uko aho twakoreye urugendo shuli twasanze bakoresha amazi, bacucira. Naho twe, kuko nta mazi dufite, kugira ngo tuzacucire bizatugora. Ariko batwubakira ibigega bwo gufata amazi."
Aba bahinzi bavuga ko aho batuye nta mazi bafite kandi nta n'abegereye kuko baba basabwa gutegereza imvura.
Icyakora mu rwego rwo gukora ubuhinzi bwihanganira imihindagurika ry’ibihe, ubuyobizi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko kubufatanye n’umufatanyabikorwa ARECO-Rwanda nziza bari gukorana kugira ngo ababahinzi bahabwe amahugurwa n’impuguke bagere ku ntego.
NKUBITO Jean Paul; umukozi w’akarere ka Nyabihu ufite mu nshingano ibihingwa ngengabukungu, imboga n’imbuto, yavuze ko bagiye gufasha aba bahinzi mu bikorwa bibafasha kubona umusaruro.

Yagize ati: “Tuzabafasha mu bikorwa bitandukanye kugira ngo babashe kubona umusaruro w'inyanya n'ibikorwa bijyanye no guhinga neza muri Green House."
"Tubikurikirana dufatanyije n'umufatanyabikorwa kugira ngo amahugurwa bazahabwa n'uru rugendo shuli babashije gukora hano mu Murenge wa Rugera, babashe gushyira mu bikorwa ibyo babonye kugira ngo ibiteganyijwe n'umushinga bibashe kuba byagerwaho."
Ku nkunga y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa OIF, binyujijwe kuri ARECO Rwanda nziza, abagore bibumbiye muri koperarive ya Tuzamurane bigishijwe uko ubuhinzi buteye imbere bukorwa, igishoro gisabwa, n’ibindi bisabwa kandi byitezweho kuzamura ubuhinzi bwabo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star – Nyabihu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


