Ngororero - Kaseke: Baravuga ko kutagira isoko bitesha agaciro umusaruro wabo

Abatuye mu kagali ka Kaseke baravuga ko bari mu bwigunge bitewe nuko kugera ku isoko bibasaba gukora urugendo rw’amasaha 3 ndetse bidindiza iterambere ryabo. Ubuyobozi buvuga bugiye gufasha aba baturage, icyifuzo cyabo cyo guhabwa isoko kigashirwa mu genamugambi ry’akarere.

kwamamaza

Aba baturage bo mu kagali ka Kaseke mu murenge wa Ngororero mu karere ka NGORORERO bavuba ko ubusanzwe bagira ibyo bagurisha ku masoko ariko bigateshwa agaciro nuko isoko riri kure yabo. Ndetse iyo bashatse kujya guhaha birabahenda kuko bibasaba gukora urugendo rw’amasaha 3.

Umwe baganiraga n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “ reba iyi santere uko ingana? Nta hantu wabona ugurira ikijumba! Ni ukuvuga ngo ukenera ikijumba ni ukujya muri Vunga no mu Ngororero. Niho dufite isoko ritwegereye, nta handi. Ibaze kujya mu isoko muri Vunga kandi wakabaye ufite soko hano! Itike igerayo ni ibihumbi 2. Ni ku igare kuko nta muhanda ugerayo.”

Undi ati: “turi mu bwigunge kuko duhahira aho muri Vunga no mu Ngororero kandi hari urugendo rurerure. Ni nk’amasaha abiri, hafi atatu, ubwo rero bikatugora. Ibyo kurya tugomba kujya kubigura kure, uretse umunyu n’ubunyobwa nibwo tugurira mu isantere, naho ibindi byose tugomba kubikura mu isoko.”

Barifuza ko nabo bakegerezwa isoko mu gace batuyemo bikabafasha kubona aho bagurishiriza umusaruro wabo bitabahenze. Bahamya ko byabakura muri ubwo bwigunge.

Umwe ati: “tubonye isoko hano byaba binejeje kuko twaba tubonye iterambere rikomeye kuko akantu twaba dufite twakazana abandi bakakagura, tukabona ikayi y’umwana, minerival y’umwana tukayibona kubera ko agasoko kaba katwegereye.”

Undi ati: “tubonye agasoko muri iyi santere yacu, nubwo bari barabitubwiye tugategereza tugaheba, twakwishima kuko twaba turi guhahira hafi.”

NKUSI Christopher uyobora akarere ka Ngororero  avuga ko bagiye gusuzuma iki cyifuzo bakareba ko kijya mu genamigambi ry’akarere.

Ati: “twakurikirana niba icyo gitekerezo niba baragitanze mu kanyenyeri muri Kaseke noneho tukazareba uburyo mu nigenamigambi ry’akarere hazashyirwa selling point ikazajya ifasha abaturage bacu cyangwa Modern market. Iryo soko rikaba ryafasha abaturage bacu batuye ako gace bakarikoreramo bakiteza imbere. Ni amakuru uduhaye ….”

Mu mibereho ya buri munsi, benshi mu batuye mu karere ka Ngororero bakora ubuhinzi n’ubworozi kandi ni nabwo butunze benshi. Uretse imyaka irimo ibitoki, ibishimbo n’ibindi byera muri aka gace k’imisozi, bavuga ko bagorwa no kugeza ku ma soko umusaruro beza. Banagaragaza ko hari byinshi baba bakeneye kugurirayo ariko bakazitirwa n’urugendo rurerure.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star - NGORORERO

 Jan 9, 2025 - 15:27