Musanze: Polisi yataye muri yombi insoresore ziyise abapablike zakoreraga urugomo abaturage

Polisi y’u Rwanda iravuga ko abagize itsinda ry’abiyise abapablike bose yamaze kubata muri yombi, hategerejwe kubashikiriza ubushinjacyaha. Ni nyuma y’uko mu murenge wa Kinigi mu kagali ka Bisoke abagize iryo tsinda bakomeretsaga abaturage bakanafungisha inzu z’ubucuruzi.

kwamamaza

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y’abatuye mu kagali ka Bisoke mu murenge Kinigi, w’akarere ka Musanze, hari insorersore ziyise aba -pabulike zikorera abantu urugomo zikabambura, ndetse zikanafungisha amaduka yo muri santeri ya Susa.

Abaturage bavuze ko inzego z’umutekano arizo zabasha kugura abapabulike muri ako gace, cyane ko bakubitaga n’abayobozi bo mu nzego zibanze zaho.

Umwe yagize ati: “namaze kwinjira nuko abapablike baba barinjiye bati ntawe usohoka….!”

Undi ati: “ mutekano wacu bamuteye ibuye, ndetse na mudugudu wacu….”

“bigeze gutera icupa umusirikari uri kuri patrouille.”

SP Jean BOSCO Mwiseneza; umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, yatangaje ko abagize iri tsinda bose bafashwe.

Yagize ati: “nkako twari twabivuganye mabbwira ko hari abafashwe n’abandi bakiri gushakishwa, kugeza ubu bose barafashwe. Abagaragaraho guhungabanya umutekano muri ako gace barafashwe bose bari mu maboko ya Polisi…ni abantu icyenda.”

SP Munezero yizeza agatuye ako gace umutekano, ati: “ turabahumuriza umutekano ni wose, kugeza ubu nta kibazo gihari, inzego z’umutekano, polisi,….”

Abari bariyise Pabulike bakoreraga abantu urugomo abatuye aha mu murenge wa kinigi ni abana b’abasore bigaragara ko bakiri bato bataye ishuli.

Abaturage bavuga ko bitwazaga ibyuma n’inkonki bagakubita abo bahuye nabo, bakageza aho bafungisha amaduka yo muri Susa ndetse bakanambura,

Kugeza ubu,  abapablukw uko ari 9  batawe muri yombi, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu kinigi.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Musanze

 Mar 12, 2024 - 16:22