
Musanze-Kinigi: Batunguwe no gusanga umusore yimanitse mu kiziriko, yapfuye
Jun 25, 2025 - 14:06
Abatuye mu kagari ka Nyabigoma baravuga ko batunguwe no gusanga umusore w'imyaka 25 witwa ISHIMWE Emmanuel yimanitse mu murunga w'ikiziriko yapfiriye mu nzu y'ababyeyi be. Ubuyobozi bw'umurenge wa Kinigi bwahamirije Isango star aya makuru, bunavuga ko hagisesengurwa impamvu yabimuteye.
kwamamaza
Murukerera rwo ku wa kabiri nibwo inkuru y'akababaro yumvikanye mu muryango wa NSENGIYUMVA Fidèle wo mu mudugudu wa Rebero mu kagari ka Nyabigoma mu murenge wa Kinigi, nyuma yo gusanga umusore wabo witwa Ishinwe mu mugozi, nk'uko abo baherukanaga mu masaha make yarashize babitangaje.
Umwe muri bo yagize ati:" Namubonye ari gutambika muri Ndabaruhuye, no ku mugoroba atashye twahuye ari gutambuka, aragenda kuko ni uwacu. Numva ngo umwana wa Nsenga yiyahuye nuko mpita ngera hano. Mpageze koko nsanga yimanitse, n'umugozi menya akiwurimo."

Undi ati:" Habaye mu gitondo twumva ngo yiyahuye, byarangiye ari kunagana mu mugozi, hejuru. Twakubise akugi umugeri dusanga ari kunagana, yafashe umurunga yishyiramo."
"Twasanze amanitse, arimo...Ntabwo cyari gishya, menya yagikuye nko mu itungo."
Basanze Ishimwe yimanitse mu murunga uzirikishwa amatungo. Urupfu rwe rwababaje ndetse runatungura benshi mubatuye muri ako gace.
Umwe yagize ati:"Navuze nti ese uyu mwana yiyahujwe n'iki ko nta makimbirane yabaga muri uru rugo, byagenze bite? Natwe tubibonye gutya! Umwana yadukundaga, tukabona ameze neza, nta kibazo narimuziho."
Undi ati:" Yari umugiraneza, bose bari kumuvuga ukuri."

Gahunzire Landuard uyobora umurenge wa Kinigi nawe avuga ko mu nzego z'ibanze batunguwe no kumva ko uyu mwana w'imyaka 25 yaba yimanitse. Anavuga ko bagisesengura icyabimuteye.
Ati:" Natwe amakuru twayamenye mu rukerera, ariko muby'ukuri ntabwo turamenya neza icyabiteye. Hari inzego z'umutekano zibishinzwe kugira ngo babikurikirane barebe igishobora kuba cyabiteye."
Nyakwigendera yarasanzwe aba mu gikoni cy'iwabo kwa Se na Nyina, ari naho basanze yimanikiye. Mu makuru dukesha ababa hafi y'uyu muryago, avuga ko atari ubwa mbere Ishimwe yaragerageje ibyo kwiyahura. Bahamya ko hari n'indi nshuro yabigerageje akoresheje umuti wica udukoko witwa Kiyoda ariko bakamugeraho atarapfa, barawumurutsa ararokoka.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


