MUSANZE: Hakenewe ubufatanye mu kurengera ibidukikije nk'ibirinda ingaruka ikiremwamuntu.

Abahanga mu by'ubumenyi bw'isi n'isanzure bagaragaza ko hatabayeho gufatanya mu kurengera ibidukikije byazagira ingaruka zikomeye ku kiremwamuntu. Bavuga ko hari ibikorwa bya bantu bikomeje kwangiza akayungurizo k'imirasire y'izuba.

kwamamaza

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera akayunguruzo k'imirasire yizuba Ozone wizihirijwe mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru y'igihugu. Uyu munsi usanze abahanga mu by'ubumenyi bw'isi n'isanzure bagaragaza ko aka kayunguruzo gafite ibyango byo kwangika bitewe n'ibikorwa bya mwene muntu.

Umwe yagize ati: "Akenshi iyo ibikorwa by'abantu, wenda dushingiye nko ku buhinzi cyangwa n'ibindi bikorwa bitandukanye bituma hazamuka ubushuhe bwinshi hejuru mu kirere. Ubushyuhe nibwo bwangiza imirasire y'izuba."

Akayunguruzo k'imirasire y'izuba akenshi kangizwa n'ingand, ibyuma bukoresha umuriro wa mashanyarazi nka mafirogo ndetse n'ibindi. Icyakora harabatangiye guhangana nabyo bagaragaza imishinga ikora kimwe nibyo byuma bikora. 

Umwe ati: "Mfite umushinga aha ngaha wo gukora frigo cyangwa coulling container idakenera umuriro w'amashanyarazi ahubwo ikoresha ibikoresho bishobora gutanga ubukonje. Bimwe mu byatumye tuwutekereza harimo kurinda akayungirizo k'izuba."

Undi ati: "iyo turebye muri frigo zimwe na zimwe zirekura imyuka iyo twita SFC na gazes."

UWERA Marthin; ukora muri Rema ndetse unahagarariye amasezerano ya Montreal mu Rwanda , ajyanye no kurengera akayunguruzo k'izuba ,avuga ko ku ruhande rw'u Rwanda, ayo masezerano avuguruye azatanga umusanzu ukomeye mu kukarengera.

Ati: " ku ruhare rw'u Rwanda, twafashe n'iya mbere nuko hasinywa amasezerano mpuzamahanga ariyo ya Kigali Amandement, yo ikaba inafasha cyane mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe kuko mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano avuguruye, ku masezerano ya Montreal, hazakurwaho na gaz zongera ubushyuhe bukabije mu kirere, ndetse zinangiza akayunguruzo."

MUGABOWAGAHUNDE Maurice; Umuyobozi w'intara y'Amajayaruguru, asaba abaturage batuye iyi ntara  bakora ibikorwa bishobora kwangiza ibidukikije muri rusange gufatanya mu kubirengera.

Ati: "icya mbere ni ukujya batanga amakuru ku gihe bakamenyesha ubuyobozi kugira ngo dufatanye ibyo bikumirwe hakiri karemaze tureke guhora buri mwaka uko imvura iguye, uko ikirere gihindutse, duhura n'ibibazo nk'ibyo by'ibiza biduhitanira abaturage n'imitungo yabo."

"Icyo nasaba aabturage muri rusange ni ukujya bitabira ibikorwa bitegurwa n'ubuyobozi bigamije kubungabunga ibidukikije. Iyo mvuga ibidukikije n'aka kayungiro karimo."

Umunsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera  akayungiruzo k'imirasire y'izuba wabereye muri IPRC Musanze. Ikigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA cyanashize umukono ku masezerano y'imikoranire agamije gufatanya mu gukora imishinga ibirengera, cyane cyane hibandwa ku rubyiruko.
@ Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- MUSANZE.

 Sep 20, 2023 - 14:54