
Musanze: Babiri bafatanywe litiro zirenga 1000 z’inzoga zitemewe n’amategeko zizwi ku izina rya Muhenyina
Sep 16, 2025 - 11:51
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri taliki ya 16 Nzeri (09) 2025, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze k’ubufatanye n’izindi nzego yakoze umukwabu wo gufata ibinyobwa bitemewe n’amategeko mu mirenge ya Muhoza na Muko, hafatwa abagabo 02 bafite litiro zirenga 1000 mu nzegero zo ngo zabo.
kwamamaza
Inzoga zitujuje ubuziranenge zamenewe mu ruhame, naho abazifatanywe bafungiye kuri Police station Muhoza kugira ngo bakurikiranywe n’amategeko.
Abanywa ibi binyobwa byuzuye inenge, usanga zibagiraho ingaruka yo kubyimba amatama n’ibirenge, kunanirwa gukora ibibateza imbere ndetse zikaba n’intandaro y’amakimbirane ahora mu bazinywa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi yashimiye abatanze amakuru yatumye izi nzoga zitemewe n’amategeko zifatwa, zikangirizwa mu ruhame, aboneraho gusaba abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge kuko zibagiraho ingaruka mbi ndetse zikaba n’intandaro y’umutekano muke.
“Usibye kuba zigira ingaruka k’ubuzima bw’uzinywa, zinagira uruhare mu guhangabanya umutekano kuko kenshi usanga aho zinywebwa harangwa n’urugomo n’amakimbirane bidashira.”
“Abazinywa baba biyangiza ubwabo ndetse bakangiza n’ahazaza habo, abo tukabasaba kuzirinda. Mu gihe abazikora baba bangiza umuryango niyo mpamvu bafatwa bakigishwa ndetse bakaba banahanwa bigenda n’uko amategeko abiteganya.”
Abazina nka muhenyina, muriture, akayuki, igikwangari, umumanurajipo, nzog’ejo n’ayandi ahabwa bene ibi binyobwa bidafite ubuziranenge bitewe n’agace, usanga afite ibisobanuro byo kaburira abaturage ko ubinyeye ashobora guhura n’ingaruka mbi, bityo barasambwa kubyirinda kugira ngo birinda ingaruka zikomoka ku kubinywa.

Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’izindi nzego izakomeza kwigisha abaturage ingaruka zo kunywa ibintu bidafite ubuziranenge ndetse ngo kubasaba gutanga amakuru y’aho bikorerwa kugira ngo ababikora bafatwe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


