MUSANZE: Babangamiwe n'urugomo rw'insoresore zo mu mutwe wiyise Pablic'
Mar 11, 2024 - 10:24
Abatuye mu kagali ka Bisoke mu murenge wa Kinigi baravuga ko bahangayikishijwe n’itsinda ryabiyise Pabulike bari gukomeretsa abantu bakanafungisha ubucuruzi muri santere ya Susa. Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru iravuga ko imaze gufatamo bane abandi bakaba bakomeje kubashaka, igasaba abaturage gutagira amakuru ku gihe kugurango n’abandi bafatwe.
kwamamaza
Uhereye muri santeri Susa ko mu kagali ka Bisoke, mu murenge wa Kinigi, wo mu karere ka Musanze, usanga abo uhura nabo bose barimo n’abafite inguma batewe n’iryo tsinda ryabiyise aba Pabulike.
yo muganiriye bakubwira ko bahangayikishijwe nizo nsoresore zitwara nkizitagira imbabazi, cyane ko ngo banafungije inzu z’ubucurizi zo muri iyi santere.
Umwe mubo bagiriye nabi, yagize ati: " Ubundi abapabuliki ni umutwe w'ubwambuzi. Banteye icyuma cya mbere, bantera icya kabiri nuko ndangije ndamufata ndamukomeza. Muri abo bandi, umwe araza antera icyuma aha ariko nanga kumurekura."
Undi ati: "Umutwe w'abapanuliki ni abana bagera mu munani! baza kurimanganya bakanadukubita, Mfite umwana wanteye nyanjoro ku ibere nuko ngira igisebe! n'umwana wanjye nawe uri muri uwo mutwe."
Bavuga ko abari muri uyu mutwe bitwaza ibyuma. Umwe mubavuga ko babafungisha amaduka, yagize ati: " twabonye abana batandatu baje baratubwira ngo nimufunge twebwe turi ku burinzi ngo mwishe amasaha. Tuti ese twishe amasaha nuko duhamagara Mudugudu nuko bikubitisha inkoni ku masima."
" biyise pabuliki kuko aba ari utwana tuba twarananiranye...usanga bifashe nabi. Reba kugira ngo umuntu aze saa mbili agufungishe kandi uri gupanga uti sinari nishyura inzu, imisoro....
Abaturage bavuga ko bimaze igihe ndetse abiyise aba Pabulike badatinya no gukubita abayobozi mu nzego z’ibanze.
Umwe ati: " Mutekano na Mudugudu nabo babateye amabuye!"
Undi ati: " bigeze gutera icupa umusirikari uri kuri paturuye...."
iyo uganiriye gake gake n'izi nsoresore ubona zikuzenguruka zikwije inkoni zigenda, nkuko byemezwa n'umunyamakuru w'Isango Star wari wasuye aka gace.
Umwe muribo w’imyaka 15 wiyemerara ko yahoze muri iryo tsinda, ariko akaza kurivamo, ashimangira ko bagenzi be bagikora ibyo bikorwa by’urugomo.
Ati: " kugira ngo natandukanye nabo...natabwo nkiri kumwe na bagenzi banjye!"
Izi ni zimwe mu mpamvu zihangayikishije abatuye ka gace, bagasabainzego bireba kubafasha guca aba bagizi ba nabi.
Umwe ati:" Abapabulike batubuza amahoro rwose, ntabwo tuzi aho tuzajya. Abayobozi bo hejuru badukorere ubuvugizi nuko nk'abanyarwanda tubeho dutuje."
Undi ati: " Inzego zo hejuru zaza zigakurikirana izo mitwe."
SP Jean Bosco MWISEMEZA; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru, yemeza ko bazi iby'izo nsoresore zihungabanya umutekano w’abantu. Avuga ko bamaze gufatamo 4 ariko bagishakisha bagenzi babo, nubwo batari baziko biyise izina.
Ati: "Twarabimenye, twafashemo bane, abandi barimo barashakishwa. Iryo zina ntaryo tuzi! Ni abatunzwe agatoki ko bari guhungabanya umutekano."
Agasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, ati: ' Umuntu yaba ijisho rya mugenzi we, be kujya batanga amakuru ibintu byabaye kandi abantu babazi."
Itsinda ry’insoresore bigaragara ko bakiri bato biyise aba Pubulike, akenshi baba basinze, bategegereje amasaha y’umugoroba agera bagakora urwo rugomo.
Uretse abo bafungisha amaduka bakababuza gucuruza ndetse nabo batangira, ababaturage bahaturiye basaba ko abafatwa bakishyura ibitaro n’ibindi bigenda kubo bakoreye urugomo.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star-Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


