Musanze:  Abavandimwe bishe nyina bamuziza amafaranga y’ingoboka yo kwikura mu bukene

Abaturage bo mu murenge wa Shingiro batewe impungenge n’imikoreshreze y’amafaranga atangwa kugira ngo agoboke abatishoboye. Bavuga ko hari abarikuyahabwa bagatoroka imiryango, abandi bakavutsanya ubuzima. Ubuyobozi bw’umurenge wa Shingiro busaba abaturage gukoresha neza ayo mafaranga, mugihe hari abana babiri bakurikiranyweho kwica nyina ubabyara, Penina BIRAGWIRA; umukecuru w’imyaka 80, bamuziza ayo yahawe.

kwamamaza

Amakimbirane mu miryango ashingiye ku mafaranga yiswe ‘Give Direct’, abandi bayataziye ‘ibyimejeje, ubusanzwe’ ahabwa abatishiboye kugira ngo abafashe kwikura mu bukene.

Gusa aya mafaranga yatumye bamwe mu batuye mu murenge wa Shingiro wo mu karere ka Musanze, batoroka ingo zabo, ahandi agateza ubwumvikane buke mu bashakanye.

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe mu bahatuye yagize ati: “ mu ngo zimwe na zimwe ntibagiye bumvikana ku mikoreshereze y’amafaranga ya Give Direct.

Urugero rwa hafi ni urwo mu kagali ka Mudende ko muri uyu murenge bikekwa ko abana bicishije nyina ubabyara icyuma cya Ferabeto bakimukubise mu mutwe bamuziza mafaranga angana na miliyoni n’igice yari yahawe na Give Direct.

Umuturage umwe yagize ati: “nageze hano nsanga umukecuru araryamye nuko ndareba…mbese numvishije ibyo bintu bintunguye pe! kubona umwana, nyina yaramubyaye akamukuza nuko yarangiza akamwica, birantungura pe! nahise ngenda, nta kintu nakomye.”

Undi ati: “ariko abaturage bavuga ko uwitwa Mulinda ariwe wamubyiniyeho. Ubundi icyo bapfuye cyamenyekanye, kizwi ni amafaranga ya Give Direct nyina yabonye. Mu rwego rwo kugira ngo bayagabane basa naho bayamuhejeho cyangwa bamwe muri bene nyina bayahejweho nibyo byabyaye amakimbirane bituma hazamo urupfu rw’uyu mukecuru!”

“yari yavuye amaraso menshi kuko umutwe we bawukubiseho icyuma! Kandi na muganga yageze hano asanga amerewe nabi, icyuma bamukubitishije yanagitwaye.”

Ibi bituma hari bamwe mu baturage bifuza aho bibaye ngombwa abahabwa ayo mafaranga menshi kurusha ayo bigeze, harya habaho no kubigisha imikoreshereze yayo mu bibateza imbere, kandi bose bafatanyije.

Umwe ati: “ ayo mafaranga yarakwiye gukoreshwa abantu bayabonye bumvikana, wenda bakayaguramo isambu yo guhinga, bakayubakamo inzu, cyangwa bafite abana biga bakarihira abana ishuli.”

Hanyurwabake Theoneste; Umuyobozi w’umurenge wa Shingiro, yemeje ko abana babiri kurikiranyweho kwica nyina bamuziza amafaranga y’inkunga baherutse guhabwa. Ariko asaba abatuye uyu murenge gukoresha inkunga bahabwa mu bibateza imbere.

Ati: “ bafashwe bashikirijwe RIB Station ya Busogo kugira ngo bakurikiranwe. Nk’uko igihugu gihora gishishikariza gukoresha inkunga babona bikura mu bukene, turashishikariza abaturage kujya bakoresha amafaranga neza ariko kandi ntabe intandaro yuko abantu bashobora kugirana amakimbirane.”

Umukecuru wishwe n’abana be  bamuziza amafaranga aganerwa abatishoboye yitwa Penina BIRAGWIRA wari afite imyaka 88. Abaturage bavuga ko yari yaravuze ko abahungu be bamubwiye ko natayaba yose bazamwica.

Gusa nanone kuba mu murenge wa shingiro hari nkunka zigenerwa abatishoboye kugira ngo zibafashe kwikura mu bukene, ariko hakaba hari abari kuyapfa bishimangira ko bikwiye ko imiryango ihawe amafaranga menshi nk’aya yafashwa kubona umurongo wo kuyakoreshamo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Musanze.

 Mar 6, 2024 - 13:38