
Muhanza: Abatuye mu misozi miremire barashima materasi ndinganire yatumye bongera umusaruro
Mar 10, 2025 - 15:08
Abatuye mu Mirenge igizwe n'imisozi Miremire yo mur’aka karere baravuga ko nyuma y'aho ubuyobozi bubafashirije guca amaterasi y'indinganire, umusaruro wabo wiyongereye kuko n'isuri itagitwara imirima yabo.
kwamamaza
Umurenge wa Kibangu ni umwe mu irangwa n'imisozi miremire. Abahinzi bo gice cy'imisozi ya Ndiza izwiho kugira ubuhaname, bagaragaza ko mbere y'uko hakorwa amaterasi y'indinganire bahingaga ariko ibyo bahinze isuri igahora ibitwara mu mubande. Bemeza ko ubu hari impinduka mu musaruro wabona mu buhinzi n'ubworozi kuko babona n'ubwatsi bw'amatungo biboroheye.
Umwe yagize ati: “ibanga rya mbere ry’amaterasi: amazi ahoramo buri gihe, ntabwo bijya byumva izuba kuko riba rihinze neza, buri gihe amazi aba arimo. Mbere, ntarakorerwa amaterasi nezaga ibiro 70, ariko ubu neza umufuka n’igice.”
Undi ati: “kubera ko ari gatoya, nakuragamo ibiro nka 20 by’ibishyimbo ariko ubu niteguye ko muri iki gika kuko ifumbire izaba yahezemo, nshobora kuzakuramo nk’ibiro 40.”
Umusaruro wariyongere kuko twahahinze ibishyimbi dushyiramo ifumbire tweza uko tutezaga. Niba twarezaga nk’ibiro 10, havuye nka 20 cyangwa 30.”
“badushyiriyeho amaterasi hatarahingwaga nuko bituma duteraho ibigori nuko birera, ifumbire ntigende, amazi ntaze ngo ahakubite ahajyane, ibirayi twarahinze birera, nyine tubona ko amaterasi ari meza.”
KAYITARE Jacqueline; Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, avuga ko nk'Akarere kagizwe n'imisozi miremire ku kigereranyo cya 67%, bahisemo gufasha abaturage gukora amaterasi y'indinganire mu rwego rwo gufata neza ubutaka ariko umusaruro ukiyongera.
Ati: “ iyo urebye ubuso bugize akarere kacu ka Muhanga usanga 67% by’ubuso bwacu buri mu buhaname.”
“Nta hantu dushobora guhinga hahagize tudafashe ingamba zo guhinga ku butaka bwacu. Iyo hahanamye, mu gihe cy’imvura, cyane cyane mur’iki gihe cy’imihindagurikire y’ikirere, aho abantu baba bahangana n’ibiza usanga n‘ubutaka buhangirikira cyane.”
“Ari ubutaka byacu, ibiza birabutwara, ari imyaka iri kuri ubwo butaka ...ugasanga nanone umuturage yarahavinikiye, yarahashoye imbaraga nyinshi ariko amafaranga ntagire icyo akuramo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugaragaza ko kugera mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka w’2025, amaterasi y'indinganire azaba ageze ku buso busaga ha 175, mu gihe izindi 440 zizaba ziri mu materasi y'ikora.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


