
Muhanga: Baracyeza ikorwa ry’imihanda mishya yagabanyije impanuka
Aug 19, 2024 - 13:58
Abatuye ahakozwe imihanda ya kaburimbo baravuga ko mu gice cy'umujyi byoroheje ubuhahirane ndetse binahanga imirimo mishya ku baturage. Ni mugihe ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bakwiye kuyifata neza, bakirinda kuyinagamo imyanda ndetse bakubahiriza amategeko y'umuhanda.
kwamamaza
HAKIZIMANA Protegene utuye ndetse unagenda mu mujyi wa Muhanga umunsi ku munsi, avuga ko uyu mujyi uri gutera imbere. We na bagenzi be bahamya ko imihanda ya kaburimbo yawubatswemo yazanye isuku, ikagabanya impanuka, inoroshya ubuhahirane, ndetse n'urwego rwa serivisi batanga rutera imbere.
Hakizimana yagize ati: “izi kaburimbo nsha zaradufashije kuko twacaga aha hirya hatameze neza, hahengamye...urabona ubuhahirane bwaroroshye no mu mirenge ituriye hano Shyogwe, za Nyamabuye, ubu ibintu bimeze neza, nta kibazo.”

Undi ati: “uyu muhanda bawukoze neza pe, kuko byaradufashije nkatwe dukora ibiraka by’amagare nk’iyo tugenda nta mikuku duhura nabyo. Mbere byari bikanganye cyane kuko hari ukuntu twayigendagamo wenda dupakiye nk’imifuka y’ibiro 100 cyangwa amajerekani 5, ugasanga dukubise mu mikuku noneho inkingi iragoramye, amasinga aracitse nuko ugasanga ni ikibazo.”
“imbogamizi twahuraga nazo nk’abanyonzi; twatwaraga amagare yacu nuko agapfa buri kanya kubera ibikuku ariko ubu turi gukora neza.”
Abajya ku kazi nabo bavuga ko ingendo zabo zoroshye cyane. Umwe ati: “urumva abamotari baba bari hafi aho, abanyonzi bari aho, mbese kugera ku kazi kacu biratworohera.”
MUGABO Gilbert;Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, asaba abaturage kuyifata neza, bakirinda kuyinagamo imyanda ndetse bakubahiriza amategeko y'umuhanda.
Ati: “icyiza ni uko ibikorwa byose dukora aba ari abaturage baba babisabye. Iyo bajya kubisaba baba bazi imbogamizi bafite n’ikibazo bizabafasha gukemura. Baba bazi imbogamizi bahuraga nazo, ahari ivumbi, ibyondo ....rero umuhanda ni ukwirinda kuwugirira umwanda, kumenamo imyanda kugira ngo regole zitaziba. Noneho nk’abo bagendamo bakubahiriza amategeko yawo, cyane cyane ko hari ibyapa byerekana ahamanuka, amakorosi kandi ukoresha umuhanda aba agomba kumenya nayo mategeko bakayubahiriza kugira ngo abawugendamo bose bagire umutekano.”
Imihanda ya kaburimbo yubatswe mu mujyi wa Muhanga mu Mirenge ya NYAMABUYE NA SHYOGWE ireshya na km 6.9 yuzuye itwaye asaga miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi kandi yaje isanga indi ya km 5.06 yubatswe muri 2018, aho nayo yatwaye miliyari 4, 3.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Muhanga.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


