Mu mpanuka 100 zibera mu muhanda, 41 ziterwa n’abagare!

Mu rwego rwo kurushaho kwirinda no kugabanya impanuka zibera mu muhanda, Polisi y’igihugu yagiranye ibiganiro n’abanyonzi bakorera mu mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kubibutsa amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda, ndetse n’uburyo bwiza bwo kuwugendamo. Ni nyuma hayo imibare yerekana ko mu mpanuka 100 zibera mu muhanda, 41 ziba zatewe n’abatwara amagare.

kwamamaza

Polisi y’igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, itangaza ko mu mpanuka 100 zihabera , 41 muri zo ziba zatewe n’abatwara amagare, cyane cyane abiganjemo abakora umwuga w’ubunyonzi.

Ivuga ko mu rwego rwo kubibutsa amategeko y’umuhanda amabwiriza ndetse no kwitwararika mu muhanda , yateguye ubukangurambaga mu bakora uwo mwuga w’ubunyonzi mu mujyi wa Kigali.

Abanyonzi bibukijwe kwitwararika mu muhanda, basigasira ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

ACP Boniface Rutikanga, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, yagize ati:“aba banyonzi mubona nubwo bakiri bato ariko bafite imiryango, hari abantu batunze, hari n’ababaho kubera bo…nabo bagomba kubaho. Hari nabo bafasha kuva hamwe kujya ahandi, rero icyo gukorwa kirahabwa agaciro. Ariko nanone ntabwo gikwiye gukorwa mu kajagari ngo giteze umutekano muke. Ntabwo gikwiye gukorwa kibanyamiye urujya n’uruza rw’abantu.”

“turakangurira abatwara ariya magare nabo bitwararike kuko mbere yuko njyewe nk’umupolisi nza aha ngakangurira agaciro k’ubuzima bw’umuntu, nyiri ubwite agomba kubanza kumva ko afite inshingano zo kurinda ubuzima bwe ariko akarinda n’ubuzima bw’undi muntu.”

Abakorera mu gice cya Nyabugogo no mu nkengero zaho bemeza ko hari bagenzi babo usanga bakora amakosa mu muhanda. icyakora bavuga ko  bagiye kubikosora.

Umwe yagize ati: “nibyo kubahiriza ibyo badusabye, sinzi nuko igare barikorera ibyangombwa kuri  buri muntu kuburyo uwakoze ikosa bikaba ari ibye ku giti cye, n’uwabikoze bikaba bigaragara ndetse ntibyitirirwe rusange, ngo abe umwe ahanishe bose.”

Undi ati: “hariya urahaparika npneho ukajya kubona ukabona umuhungu akunyuzeho agiye guparika imbere, ubwo nawe ukamwomeka. Inama nabagira ni uko bakubahiriza itegeko, ntibarenge hariya bavuze, kumva ngo wigize insongi wishe ….”

“icxyo nababwira ni uko bagerageza kubahiriza nk’amabwiriza baba baduhaye kuko nk’ubu baba bavuze ngo ni ukugarukira Discentre [ sitasiyo ya essensi] dukorera giti cy’inyoni noneho ugasanga baraharenze noneho aje guparika kuri BK cyangwa se akajya muri gare, usanga ari twe ruibihomberamo cyane.”

Icyakora abatwara amagare bazwi nk’abanyonzi bahawe amabwiriza arimo kudakora ijoro, kwita ku mirongo yagenewe aho abanyamaguru bambukira, kwita ku hantu baparika ndetse n’andi mategeko agenga umuhanda.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Sep 25, 2023 - 21:22