
Minisiteri y’ubuzima yatangiye kuzamura imibereho myiza y’abakora kwa muganga
Mar 13, 2024 - 12:27
Minisiteri y’ubuzima iravuga ko yatangije gahunda igamije kuzamura imibereho myiza y’abakora kwa muganga no gutuma bishimira akazi kabo. Nimugihe abahakora bagaragaza kutishimira imibereho yabo, ahanini bavuga ko umushahara bagenerwa ari muto kandi utajyanye n’igihe, ibishobora no kugabanya ireme rya servisi zitangwa mu buzima.
kwamamaza
Abakora mu nzego z’ubuzima by’umwihariko abaforomo bagaragaza byinshi mu bibazo bibugarije, cyane cyane iby’imishaharaa mito bavuga itajyanye n’aho ibihe. Ibi ni bimwe mu bafata nk’imbogamizi ituma na servisi zitangirwa aho bakorera zitagenda nkuko biba byitezwe.
Umwe muri bo yagize ati: “kugeza uyu munsi, muri structure y’abakozi bal eta ntabwo ikigero cy’uburezi cyitabwaho, usanga bita kuri post ugasanga umuntu afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza ariko ntagihemberwa. Ugasanga umuntu afite Masters ariko ntayihemberwa. Ikindi ni uko uburyo bwo kuzamurwa butari automatic. Ushobora gusanga umuforomo umaze imyaka 20 mu kazi ntabwo umushahara we utandukana n’uje mu kazi ako kanya.”
“ twifuza ko bahaho automatic grading bitewe n’igihe umuntu amaze mu kazi. Uko kuba ari bakeya basabwa gukora ibintu byinshi, umushahara mutoya utajyanye n’igiciro cy’isoko rihari, rimwe na rimwe bigabanya na serivise nziza yari gutangwa.”
Andre GITEMBAGARA; Umuyobozi bw’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda, avuga ko umushahara muke uhabwa abaforomo ari nawo nyirabayazana wo gutuma bakomeza kuba bake. Avuga ko abenshi muri bo bajya gukorera mu bihugu byo hanze y’Afurika.
Ati:“icyambere cyo dufite umubare muto w’abaforomo bari mu kazi. Ugereranyije n’abaturage hafi miliyoni 14 dukabakaba, ukareba n’umubare w’abaforomo dufite mu Rwanda bari mu kazi [utabaze abanditswe], dufite hafi ibihumbi 12 or 12.5. Ugasanga abaturage ubariye umuforomo umwe bari hejuru cyane y’intego igihu cyari cyarihaye.”
“ariko nanoe tukaba dufite ikibazo cy’umushahara kuko urebye kuba hejuru y’abaforomo n’ababyaza … duheruka kongezwa umushahara muri 2016, ubu ufite bachalors ahembwa ibihumbi 200Fr. Ubwabyo ubibazo mu kiguzi cy’ubuzima turimo, ntabwo yagukodeshereza inzu, ngo ubone ayo kugaburira abana, cyangwa transport ikujyana mu kazi.”
“ turavuga Ubwongereza, Canada, Amerika…barimo kudutwarira abaforomo benshi cyane bo muri Africa, kandi ibyo bihugu bifite inkunga.”
Julien Mahoro NIYINGABIRA; umuvugizi wa Minisiter y’Ubuzima [MINISANTE], avuga ko gahunda zitandukanye zigamije kuzamura imibereho myiza y’abakora kwa muganga yatangiye ndetse no gukomeza gutuma bishimira akazi bakora.
Ati: “ ariko ikindi gice kijyanye no kunoza imibereho y’ukora kwa muganga, imibereho ya Muganga, umuforomo, umubyaza n’abandi bose bakora kwa muganga kugira ngo bakore bishimye…ndetse n’imiryango yabo ibashe kubona inyungu mu kazi bakora. Ibyo rero birakorwa, hashyirwa imbaraga mu kunoza imibereho yabo.”
“Mwabonye ko hari ibyo minisiteri y’ubuzima yatangiye gukoraho birimo gukorana n’amabanki kugira ngo abo bantu babashe kubona inguzanyo zo kwiteza imbere biboroheye, babashe kubona aho batura biboroheye…ariko iyo ni intambwe ntoya imaze guterwa, harateganywa n’ibindi byinshi bizarushaho gutuma ukora kwa muganga abaho yishimye kandi akora akazi ke anezerewe.”
Iyi ministeri inavuga ko hari gahunda yatangijwe muri uyu mwaka yiswe 4x4 igamije kuzamura umubare w’abakora mu mwuga w’ubuvuzi bakava kuri umwe witaga ku barwayi 1000 bakagera kuri bane ku barwayi 1000 mu gihe cy’imyaka 4.
@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


