Miliyari zisaga 74 zashowe mu kuvugurura amashuri Nderabarezi

Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga wa miliyari zisaga 74 Frw wo kuvugurura no kubaka ibikorwa remezo bigezweho mu mashuri Nderabarezi (TTCs) 16 n'amashuri bimenyerezamo 16, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga mu kwigisha no gutegura abarimu bashoboye mu cyerekezo cy’igihugu cya 2050.

kwamamaza

Uwo mushinga, watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2021 ukarangira muri 2026, ugamije kuvugurura amashuri Nderabarezi kugira ngo ajyane n’icyerekezo cy’igihugu cy’iterambere ry’uburezi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, ukazageza ku mashuri 16 y’icyitegererezo n’andi 16 akorerwamo imenyerezamwuga ku banyeshuri biga uburezi.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko mu bikorwa harimo kubaka amacumbi, amashuri, Laboratwari zigezweho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bizafasha abanyeshuri kwimenyereza neza umwuga w’uburezi no kongera ubushobozi mu myigishirize n'ibindi bifasha ibi bigo gutanga ubumenyi bufite ireme.

Mu ishuri Nderabarezi rya TTC de la Salle ryo mu Karere ka Gicumbi ni hamwe mu hakorewe uwo mushinga. Aha hashowe asaga miliyari 1,2 Frw mu kubaka inyubako nshya zirimo icumbi ry’abakobwa 494, ibiro by’abarimu, ibyumba umunani by’amashuri n’icyumba gifasha abanyeshuri gutegura imfashanyigisho.

Umuyobozi w’iryo shuri, Frère Niyonshuti Jean Paul, yavuze ko ibikoresho byatanzwe byahinduye uburyo bwo kwiga.

Yagize ati: "Batwubakiye inyubako ku buryo zifasha abanyeshuri mu nguni zose z’uburezi. Banaduhaye ibikoresho bifasha umwarimu w’ejo hazaza nkuko ari cyo igihugu gitegura, akaba yaravuye ahantu yigishijwe neza.”

Biteganyijwe mu cyiciro cya kabiri cy’uwo mushinga, muri iri shuri hazubakwa igikoni cy’abanyeshuri n’icumbi cy’abahungu ( ubu abahiga ni 529), bikazatwara miliyoni 400 Frw.

Umunyeshuri wiga muri TTC de la Salle, Umuhoza Jean Paul, na we yavuze ko kubona Laboratwari zigezweho byatumye amasomo bayasobanukirwa kurushaho, ati: “Bituma twigirira icyizere kandi dukora ibyo twize mu buryo bufatika, bikazadufasha kuba abarimu beza ejo hazaza.”

Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri MINEDUC, Hashakineza Jean Claude, yavuze ko gahunda nk’izi zigamije kubaka ubushobozi bw’abarimu bazigisha mu Rwanda rufite icyerekezo cya 2050.

Yagize ati:“Umwarimu wigisha agomba kumenya ikoranabuhanga, agomba guhabwa ibikoresho bihagije kugira ngo abashe kwigisha abanyeshuri bari mu cyerekezo cy’iterambere.”

Uyu mushinga uzarangira umwaka utaha witezweho guteza imbere imyigishirize ishingiye ku ikoranabuhanga no kubaka abarimu bafite ubumenyi bujyanye n’igihe.

@Imvaho nsha

 Nov 12, 2025 - 16:26