
Kuvurira Kanseri n’umwijima mu bitaro bya CHUB bizagabanya ingendo n'ikiguzi byatwaraga abarwayi
Mar 17, 2025 - 13:58
Abivuriza ku bitaro bya CHUB baravuga kuba hari kongerwa serivisi z'ubuvuzi bw'indwara zirimo kanseri n'umwijima, bizabagabanyiriza ikiguzi cy'urugendo bakoraga bajya kuzishaka i Kigali no hanze y'igihugu.
kwamamaza
CHUB ni ibitaro byakira abarwayi baba boherejwe n'ibitaro by'uturere two mu Ntara y'Amajyepfo hamwe n'igice cy'intara y'Uburengerazuba. Umuyobozi mukuru w'ibi bitaro, Dr. NGARAMBE Christian, avuga ko bari kongera serivisi zihatangirwa kugirango abarwayi barusheho kubona ubuvuzi biboroheye.
Ati: “nkuko mubizi ibitaro bya Butaro n’ibya Gisilikari by’i Kanombe nibyo byonyine byagiraga serivise za kanseri. Aho noneho guhera ku 9/07, hano muri CtHUB uzagira cancer center. Imyiteguro irarimbanyije, inzu izajyamo turi kuyitegura, abakozi bazadufasha muri ibyo byose turi kubategura, bagiye kwihugura i Butaro mu byiciro bibiri bazakora. Bizajyana nanone na Laboratoire, aho twajyaga dupimira kugira ngo twemeze ko inyama runaka irimo uburwayi bwa kanseri, ubushobozi twari dufite buziyongera cyane, aho tuzajya dupima dufite ku kigero cyisumbuye cyane, n’ibindi bizamini byakorerwaga hano biziyongera.”
“haba muri radiography imashini ziziyongera...aho twizera ko muri iki gihembwe dutangiye tugomba kuzaba dufitemo indi scaneur ya kabiri nayo ifasha mu kumenya uburwayi butandukanye n’imvune. Hakiyongeraho mamography; nayo ifasha mu kumenya uburwayi bwa kanseri y’ibere.”
Dr. NGARAMBE avuga ko muri CHUB hazatangirwa n’ubuvuzi ku barwayi b'impyiko.
Ati: “nanone duteganya kwakira icyuma cya EMR. EMR ni mu mpamvu ya mbere twohereza abarwayi hanze ya kaminuza kubera ko abarwayi benshi tuvura bakenera icyo kizamini twaboherezaga i Kigali kujya kugicamo. Bikaba byari imvune ikomeye: haba mu gushaka ubushobozi bw’imodoka zitwara abarwayi barembye, ariko n’imvune ku barwayi bakeneye kwijyana kugira ngo bajye gukoresha icyo kizamini, bakazabona kugaruka kugira ngo muganga abone gufata icyemezo.”
“Ni zimwe rero muri serivise twavuze ziziyongera ariko hari n’inyubako ziziyongera kugira ngo turusheho kwakirira( abarwayi) ahisanzuye kandi tunakira umubare wisumbuyeho ku barwayi batugana, n’inzebere zisumbuye zizagenda ziboneka, zirenze kuzo tumaze kwakira.”
Bamwe mu bakenera izi serivise z’ubuvuzi, byumwihariko EMR, bavuga ko kuba CHUB igiye kwakira imashini EMR zikora mu buvuzi bw'indwara y'impyiko, bigiye kubafasha ku ngendo bakoraga.
Umwe ati: “ nagiye kuyicamo Nyarutarama ariko nanone nari naje nayiciyemo ku Gisenyi, nongera kuyicamo Faisal, ejo nayiciyemo hariya Nyarutarama. Nkatwe duciye bugufi, kujya i Kigali biraduhenda cyane. Kubera ko n’ubushobozi aba ari bukeya, urumva ko umuntu agurisha akakamuramiye, kugira ngo tujye hariya (Kigali) ntibiba byoroshye.”
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


