Kugira umuco wo gusoma biracyari urugendo rurerure!

Ubuyobozi bw'inteko y'Umuco buravuga ko n'ubwo abanyarwanda bazi gusoma no kwandika ari benshi, abafite umuco wo gusoma no kwandika bakomeje kuba bake cyane. Abakiri bato barakangurirwa gukurana uwo muco, mugihe bo bavuga ko bazitirwa na bamwe mu babyeyi batabaha uburenganzira bwo gusomera mu rugo.

kwamamaza

Umubare w’abazi gusoma no kwandika barimo n’abakuze ukomeje kwiyongera, cyane ko uburezi mu Rwanda bugomba kugera kuri bose. Icyakora abafite umuco wo gusoma uracyari hasi.

Uko kudakunda gusoma no kwandika ni kimwe mubyo abashakashatsi ku umuco n’ururimi bashyira mu ntandaro yo kutavuga neza ururimi rw’ikinyarwanda, kutamenya amateka ndetse n’umuco by’u Rwanda kuri bamwe.

 Ambassador Robert Masozera; Umuyobozi mukuru w'inteko y'Umuco, avuga ko n’ubwo hamaze guterwa intambwe ndende mu kwigisha abanyarwanda gusoma no kwandika ndetse no kubihuza n’umuco wo gusoma no kwandika ariko mu bigikomeje kuba urugendo rurerure.

 Ati: “Mu Rwanda dufite umubare munini w’abazi gusoma no kwandika ariko kumenya gusoma no kwandika ntibivuze ko uba ufite umuco wo gusomano kwandika. Rero byagaragaye ko uwo muco utaracengera mu banyarwanda. Igihugu cyacu cyifuza guteza imbere uwo muco.”

 Umunyarwanda yaciye umugani ngo ‘igiti kikigororwa kikiri gito’, bivuze ko n’uyu muco wo gusoma no kwandika ukwiye gutozwa abato bakawukurana.

Gusa ubwo mu mpera z’icyumweru gishize hasozwaga ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika bamwe mu rubyiruko babwiye Isango  Star, ko abenshi batabyitaho kuko baba bafite ibyo bahugiyemo.

 Umwe ati: “Baba bahugiye muri byinshi, bazerera (…), bagahugira mu mikino n’ibindi. Rero usanga ibyo gusoma batabyitaho”

 Undi ati: “Usanga umubyeyi yingingira umwana ngo wagiye wicara ukiga! Ariko umwana akajya amunanira ahubwo akirirwa muri filme cyangwa akiridwa agendagenda yanze kumvira ababyeyi.”

 Hari ababyeyi babera inzitizi abana babo.

 Nubwo hari abana batiyumvamo umuco wo gusoma, urubyiruko ruvuga ko hari n’ababyeyi bazitira abana babo.

Umwe ati:“hari ababyeyi basanga abana babo basoma noneho bakabaca intege bati’ gusoma ntacyo bizakumarira.”

 Undi, ati: “Ababyeyi barakubwira bati’ biriya ntacyo byakumarira ahubwo uzajye ubikorera ku ishuli, ahubwo mu rugo ujye ukora ibindi.‘”

Ambassador Robert Masozera; Umuyobozi mukuru w'inteko y'Umuco, avuga ko ibi ari inzitizi zidakwiye kubaho kandi ko cyahagurukiwe.

 Ati:“Ntabwo ari abana turi kubitoza gusa, ahubwo n’ababyeyi kugira ngo bajye baha n’abana babo ibitabo… mbese gusoma, kwandika byinjire mu buzima bwa buri munsi.”

 @ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Sep 19, 2022 - 11:46