
Kirehe: Gahunda y’isanamitima n’isanamibanire yabafashije gukira ibikomere
Sep 30, 2024 - 14:28
Hari abaturage bagaragaza ko gahunda y’isanamitima n’isanamibanire yabafashije gukira ibikomere batewe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’umuhangayiko. Bavuga ko ibyo byatumaga bahora bigunze ntibabashe gusabana na bagenzi babo.
kwamamaza
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe bavuga ko, nyuma yo guhugurwa muri gahunda y’isanamitima n’isanamibanire no kubaka ubudaheranwa, bakize ibikomere bitandukanye batewe n’ibibazo bagiye bahura nabyo.
Bavuga ko ibyo bikomere byatumaga batabasha kwisanzura mu bandi ndetse bamwe bakabanira nabi imiryango yabo.
Bahamya ko ubu babayeho bishimye mugihe mbere bitarashobokaga.
Umwe ati: “umugore twari twarabaye nk’abashwana, yarantesheje umutwe nuko nanjye mpita muzinukwa nuko urugo ndaruta ndigendera. Mbwira abantu nti ‘munyandikire ibyanjye ko mbimusigiye byose…. nyuma maze kubona abubatsi b’amahoro badushyize mu matsinda nuko batwigisha uko umuntu yava mu bwigunge.”
Undi ati: “ndi umuntu wahoranaga umujinya, nkumva umugore n’abana sinamuvugisha, nagera mu rugo nkavuga nabi kandi wend anta n’ikibazo gikomeye gihari. Ubwo rero abubatsi b’amahoro baranyigisha noneho ngenda mpinduka”
Umugore nawe yahindukiye muri iyi gahunda yagize ati: “nashatse mfite imyaka 19 nuko yuzuye 20 umugabo ahita agenda ansigira umwana umwe. Ubwo najya ndeba isi nkumva ndayanze, nareba abantu nkumva ntawangira inama kuko nuwo nakunze agiye. Ubwo bizakuba ngombwa ko mbora nicaye mu nzu nkumva ntashaka no kujya mu bantu, nkumva buri wese aba ari kumvuga atanyubaka.”
“Icyo nakoze nuko nafashe umwanzuro wo kujya mu nzu ngo niyahure. Ibo biganiro byangiriye umumaro munini kuko uyu munsi tuvugana mfite abana bane. Ndi mu matsinda ndagenda ngakuramo 1000, nkaza nkarihira umwana ku ishuli, nkamugurira ikayi n’ikaramu.”
Bizimana Evariste; umukozi w’akarere ka Kirehe ishinzwe itorero, avuga ko iyo mu muryango hatarimo ubwumvikane nta mahoro yabamo ndetse ogohugu kitatera imbere. Asaba abahuguwe bakomorwa ibikomere bari bafite ku mitima yabo, gutera intambwe bagafasha bagenzi babo bugarijwe n’agahinda gakabije ndetse no kwiheba nuko bakava muri ibyo bihe bibi barimo.
Yagize ati: “ kugira ngo bibe ibintu birambye kandi bikomeza gufasha abaturage ni uko abagiye mu matsinda, abahawe ibiganiro kimwe n’abubatsi b’amahoro bahuguwe ni uko bakwegera n’abandi baturage bataraza mu matsinda.”
Mu karere ka Kirehe, mu mezi 9 umuryango Ubuntu center for peace wahuguye abubatsi b’amahoro 64 babafasha mu buryo bw’isanamitima n’isanamibanire, abantu bafite ibibazo bitandukanye barimo abafite ihungabana batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, abafite agahinda gakabije ndetse n’umuhangayiko.
@Djamali Habarurema/Isango Star-Kirehe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


