Kirehe: Baratabariza imfubyi 2 za jenoside yakorewe Abatutsi zibayeho zisembera!

Abaturage bo mu kagari ka Nyabigega ko mur’aka karere batabariza imfubyi ebyiri za Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 zibayeho zisembera. Ni nyuma itongo ry'iwabo Leta iritujemo imiryango isaga 30 none zo zikaba ntaho zifite ziba. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko buzi iby’iki kibazo, kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego, hari gushakwa uko izo mfubyi zahabwa ingurane.

kwamamaza

Nyiranziza Elvine wo mu karere ka Kirehe ni imfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarokotse ari kumwe na musaza we, ariko nyuma ya Jenoside bageze iwabo basanga abo mu rugo iwabo bose barishwe.

Avuga ko  kuva icyo gihe batangiye kuba mu nshuti n'abavandimwe ariko bamaze gukura bagiye kureba aho iwabo bari batuye, ubu ni mu mudugudu wa Rurenge mu kagari ka Nyabigega mu murenge wa Kirehe, bagasanga Leta yaratujemo imiryango isaga 30 nta na gato kazigaye.

Gusa kugeza ubu, Nyiraneza avuga ko bashengurwa n'uko itongo ry'iwabo ryatujwemo abandi, ariko bo bakaba basembera, bityo agasaba ko Leta yabafasha bakabona ingurane yaho kugira ngo nabo babone aho bakomereza ubuzima.

Ati: “Jenoside yabaye mfite imyaka 5, aho nkuriye maze kumenya ubwenge nuko ababyeyi bari bandeze nkajya mbabaza ahantu twari dutuye maze baza kuhanyereka. Ariko naje gusanga haratujwe abandi baturage . nk’uko leta yari yabinsabye nkayemerera, njyewe impaye ingurane nayemera, sinyigore,twumva ko haba ari hahandi hasimbuye umutungo wa Data.”

“ ariko aka kanya agahinda dufite tutazapfa tunakize ni ukutabona ingurane yahoo twasigiwe n’ababyeyi.”

Bamwe mubo bahanaga imbibi n'isambu y'ababyeyi ba Nyiranziza barimo umukecuru Nyamirambe Adalibeleta na Mahoro Christine, bavuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Nyiranziza na musaza we bari abana bato cyane, ubwo bageze iwabo nyuma ya Jenoside basanga itongo ry'iwabo ryose ryatujwemo abantu babura aho berekeza.

Bunze muryabo, maze basaba Leta ko yaca inkoni izamba ikareba uko yaha ingurane izo mpfubyi za Jenoside.

Mahoro ati: “ntibari bahari, bagiye bagenda gutyo nuko aho bageze bahura n’umuntu akabakira…nyuma yaho bakongera bakajya ahandi. Ni ubwo buzima babayemo, ntibigeze babaho neza, kumenya n’itongo ryaho bari batuye barimenye vuba!”

Nyamirambe yunzemo ati: “ Leta niyo ifite icyo yabikoraho kuko nta wundi wagira icyo abikoraho. Bagira icyo bagenera abo bana kikabafasha kuko batabibonye byaba ari akarengane. Ni ibyo nzi …njyewe nziko ari kwa Nkurunziza, abandi bahatuye ubu, bahatuye nyuma ya jenoside ari uko abari bahatuye bamaze gupfa.”

Musabyeyezu Celine,umwe mu batujwe na Leta muri iyo sambu mu mwaka w’1999,nawe yemeza ko bwari ubutaka bwa Nkurunziza, umubyeyi wa Nyiranziza.

Rangira Bruno; Umuyobozi w'akarere ka Kirehe, avuga ko ikibazo cya Nyiranziza Elvine kimwe n'abandi barokotse bafite ibibazo by'uko iwabo Leta yahatuje abandi, ubuyobozi n'izindi nzego bireba barimo gushaka uko cyakemurwa, izo mfubyi za Jenoside zigahabwa ingurane y'iwabo.

Ati: “ bari abana mu gihe cya jonoside, nyuma ya jenoside bajya kurererwa mu miryango itandukanye , mu butaka bwabo hagiye hakatwamo imidugudu n’ibindi. Turimo turabikoraho kubadafite ubutaka, turebe nuko twagenda rubatuza. Bizaca mu nzira zigenwa n’amategeko kugira ngo turebe ko babona ubwo butaka.”

“ ni ikibazo turimo dukurikirana, ni ikibazo kiri mu mirenge itandukanye, niyo nitureba tuzagira….”

Isambu Nyiranziza Elvine na musaza we barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu karere ka Kirehe basaba guhabwa ingurane yayo kuko yatujwemo imiryango isaga 30, yahanaga imbibi n'uwitwa Midalidi Kayejuka, Koleta Mukarwema, Nyamirambe Adalibeleta ndetse na Mukabagenga.

Gusa izi mfubyi za Jenoside zivuga ko ubuyobozi nta ntambwe nimwe igaragara buratera ku buryo butanga icyizere cy'uko bazabona ingurane y'itongo ry'iwabo kugira ngo bareke guhora basembera.

Basaba ko ikibazo cyazo cyakurikiranwa vuba kugira ngo zigire icyizere cy’ejo hazaza.

@Djamali Habarurema/Isango Star-Kirehe.

 Nov 28, 2023 - 15:17