
Kirehe: Barasaba gufashwa kubona umuti wica inzoka zo mu bihugu
Jan 30, 2024 - 10:37
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nasho barasaba inzego zibishinzwe kubafasha kubona umuti wica inzoka zo mu bihuru kuko zibaruma bari mu mirimo y’ubuhinzi, ndetse no mu ngo iwabo nuko zikababuza umutekano. Icyakora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko mu gihe hagishakishwa umuti urambye w’izi nzoka, uwo yajya iruma yakwihutira kugera kwa muganga akavurwa agakira.
kwamamaza
Abaturage bo ku Murindi ho mu Murenge wa Nasho bavuga ko izi nzoka zibateye ubwoba kuko aho bagiye hose yaba mu mirima bahinga, bahira ubwatsi bw’amatungo, cyangwa bari mu yindi mirimo y’urugo …bazihasanga zikabaruma .
Umwe ati: “narindi guteka nuko nashikamije akaboko kuri rondereza nuko inzoka yasosotse hagati y’amatafari, ni igikoni cyari kidasubirije, nuko iba indumye ku kaboko! Nasohotse niruka, mbwiye abantu nuko bagarutse basanga yasubiye mu matafari.”
Undi ati: “ ejo mu gitondo, hari ahantu harunze amatafari nzaba nubakisha kuko bampagaritse, nahishemo inzoka nyicamo kabiri, hagenda igice cy’umutwe, icy’umurizo kirasigara!”
“ inzoka zirahari nyinshi cyane. hakunze kubaho inshira, incana, insharwatsi, hamwe n’inkoma yo iyo igenda iranyaruka ikaguruka! Nuko mu nzira waba ugenda mwahura ikakuruma ugapfa. “
“ no mu nzu zibamo, tuzisangamo! Uw’iwanjye we yagiye ari ku mugoroba, nuko aravuga ngo yewe ivubi rirandumye! Ivumbi riryana n’ijoro?! Tubona atangiye kwirenza indutsi tuti ni inzoka.”
Aba baturage basaba ko bafashwa kubona umuti wazo kuko zibabuza umutekano. Umwe ati: “ Tubonye nk’ubufasha bwo kuba bazitwicira zishire baba badukoreye byiza.”
“ turasaba niba mufite ubushobozi bwo kuzica, muzice zipfe ziveho, zireke kutwonona.”
Imani BASOMINGERA; umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nasho, yemeza iby’iki kibazo cy’inzoka ziruma abaturage. Avuga ko mu bihe bitandukanye bakiriye abo zarumye, barabavura barakira.
Ati: “ kuba inzoka zihari, byo zirahari kuko duhura nizo caise kandi tukazivura. Tubakangurira kwihutira kugera ku kigo nderabuzima, iyo ahageze rero turamuvura kuko hari imiti tubaha kandi bitanga n’igisubizo iyo batatinze.”
Hitiyaremye Nathan; umuyobozi w’agashami k’indwara zititaweho zirimo n’iyo kurumwa n’inzoka, mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC, avuga ko kugeza ubu igisubizo gihari ari icy’uko uwo irumye yajya yihutira kugera kwa muganga bakamuvura agakira, cyane iyo atabanje kunyura mu bagombozi.
Avuga ko iyo uwarumwe n’inzoka atiweho n’ababifitiye ubushobozi bishobora kumuviramo n’urupfu, ati: “tubisubiremo, ntabwo abagombozi bavura indwara yo kurumwa n’inzoka zo mu gihugu. Ni ukuvuga ngo akurasaze, ashyizemo uburozi…ziriya ndasago ni ikibazo gikomeye kuko amaraso ashobora kuva ubudahagarara.”
“Abantu bonyine bavura kurumwa n’inzoka zo mu gihugu ni kwa muganga. Nibo babyigiye, baba bazi ingano y’imiti bari butange, iminsi bari buyitange, kumenya ugize ikibazo uko bamufasha… kuko niba umuturage arwaye arumwe n’inzoka akajya ku muvuzi gakondo, aramutse agize ikibazo umutim augahagarara, ntabwo umuvuzi gakondo yamufasha. Ariko niba gaiye ku kigo nderabuzima , baramuha umuti nibyanga barahamagara ambulance mugihe gitoya imugeze ku bitaro.”
Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima, kuri iyi ndwara yo kurumwa n’inzoka, igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2023, mu Rwanda abasaga 1500 barumwe n’inzoka.
Nimugihe muri aka Karere ka Kirehe gatuyemo n’abagaragaje ikibazo cyo kurumwa n’izi nzoka, imibare yaho igaragza ko umwaka ushize abarumwe nazo ari 55, naho abivurije ku kigo nderabuzima cya Nasho ari 12.
@ Emilienne KAYITESI/Isango Star-Kirehe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


