Kirehe: Babeshwa ko agiye gukora akazi muri Tanzania kandi bagiye gucuruzwa

Bamwe mu rubyiruko bo mu murenge wa Kirehe baravuga ko hari bagenzi babo bajyanwa muri Tanzania bagiye gupagasa ariko bikazamenyekana ko bari bagiye gucuruzwa. Bavuga ko nyuma abo bahamagara bavuga ko babayeho nabi. Ubuyobozi bw'akarere ka Kirehe bavuga ko mu rwego rwo kurwanya icuruzwa ry'abantu,ku byambu bikunze kwifashishwa n'abambutsa abantu bagiye kubacuruza,byashyizweho abarinzi bakora ijoro n'amanywa.

kwamamaza

Bamwe bo mu rubyiruko bo mu murenge wa Kirehe, mu karere ka Kirehe bavuga ko hari bagenzi babo bashukwa bakambutswa umupaka babeshywa ko bagiye guhabwa akazi muri Tanzania, ariko nyuma amakuru akamenyekana ko bajyanwe gucuruzwa.

Bavuga ko abo ubwabo iyo bagezeyo bagahamagara bavuga ko bamerewe nabi. Impamvu baheraho basaba bagenzi babo kunyurwa n'uko babayeho bagashaka akazi bitonze aho kugira ngo bajyanwe hanze ejo habo hangirike.

Umwe yagize ati: “ akenshi hari ubwo umuntu wo hanze ashobora kumuhamagara nuko akamubwira ati ngwino hano mfite akazi kuko akenshi biba ku bashomeri. Ugasanga barakubwiye ngo nta kazi ufite, ukagenda gutyo, ugashiduka nta n’akazi ubonye ahubwo bakagucuruza.”

“ nyine urubyiruko rugenda rwijejwe andi mahirwe arenze ari hano mu Rwanda nuko bakagenda hanze ngo bagiye gushaka akazi. Ariko iyo bagezeyo bahura n’ibibazo byinshi bitandukanye.”

Undi yunze murye ati: “ benshi basigayo ubuzima, ugasanga baragiye ntibagaruke, abandi bakagaruka barahuye n’ibibazo bitandukanye. Urubyiruko nkanjye ikintu nabasaba ni ukunyurwa, tugakora, tugakura amaboko mu mufuka.”

Rangira Bruno; Umuyobozi w'akarere ka Kirehe, avuga ko mu gukumira icuruzwa ry'abantu rishobora kubaho,umuntu uciye ku mupaka wa Rusumo yambukanye n'undi, iyo agarutse abazwa aho uwo bajyanye yamusize.

Anavuga ko ahantu hari ibyambu hashyizwe abarinzi bakumira uwashaka kubyifashisha agiye gucuruza abantu mu bihugu by'abaturanyi.

Ati: “ n’inzego ziri ku mupaka iyo zibonye agiye asa nkaho aherekejwe cyangwa ashorewe, hariho uburyo bwo kubikurikirana. Noneho iyo agarutse nt’agarukane n’abo yajyenye nabo ni ngombwa akenshi barabazwa bagakurikiranwa.”

“ gusa natwe na bya bice akenshi abantu bita ibyambu, aho usanga abantu bakunze guca mu buryo butemewe n’amategeko, naho turi maso kugira ngo hatagira uduca mu rihumye.”

Ubusanzwe akarere ka Kirehe gahana imbibi n'ibihugu bya Tanzania n'u Burundi. Ku byambu 53 hashyizweho abarinzi 333 bacunga umutekano ijoro n'amanywa mu rwego rwo gukomeza gukumira abambuka mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse binashobora kuviramo bamwe kujyamwa gucuruzwa muri ibyo bihugu ndetse n'ibindi by'amahanga.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kirehe-        Iburasirazuba.

 Dec 22, 2023 - 11:03