Kirehe: Abakobwa bari mu mashuli barasaba gushyirirwaho ihuriro.

Abakobwa bo mur’aka karere, by'umwihariko abari mu mashuri, barasaba ko mu bigo by'amashuri hashyirwaho ihuriro ryabo bakajya barihuriramo bakagirana inama zatuma birinda ababashuka bakabatera inda z'imburagihe. Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe bwizeza abakobwa ko hagiye kurebwa uko ayo mahuriro yashyirwaho kuko yakunganira ubundi bukangurambaga busanzweho bukorwa kur’ibyo bibazo byugarije abangavu.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo bizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa mu karere ka Kirehe , ku wa gatatu, ku ya 11 Ukwakira (10) 2023, hakagaragazwa bimwe mu bibazo bikibangamiye umwana w'umukobwa birimo icy'abangavu baterwa inda z'imburagihe.

Kuri iki kibazo, abangavu bo mu karere ka Kirehe, by'umwihariko abari mu mashuri, bavuga ko icyatuma izo nda ziterwa bagenzi babo zigabanuka ndetse zigacika ari uko bashyirirwaho ihuriro ryabo ku buryo bajya bahura bagacyeburana kugira ngo basobanukirwe inzira zikoreshwa n'ababashuka bakazibatera.

Umukobwa umwe yagize ati: “bibaye byiza tukabibona, ayo mahuriro agashyirwaho twazajya tuganira ibintu byinshi kandibifitiye abari nkatwe akamaro.”

“ kuba ayo mahuriro adahari, usanga wenda dufite nk’ikintu cy’umumaro twashakaga kuganiriza abantu bose muri rusange, ugasanga twabuze nk’ahantu twabinyuza.”

Undi ati: “ [ihuriro] ryazajya rifasha abana b’abakobwa, kuko dukunda guhura n’imbogamizi zitandukanye, ugasanga wenda wishoye mu mibonano mpuzabitsina. Ariko iryo huriro ry’abakobwa bihurije hamwe mu kigo rigiye riboneka, izo nda zidateganyijwe ntabwo zajya ziboneka, kuko bazajya baganira ikibi cyo gukora imibonano mpuzabitsina ukiri mutoya kandi ko byaba bigucikishirije amashuli.”

Mutoni Kayisinge Dative; ushinzwe amasomo mu rwunge rw'amashuri rwa Kigina ruherereye mu karere ka Kirehe, agaragaza ko inama abakobwa bagirana ubwabo,bazikurikiza kuruta izo bahabwa n'abakuru. Yemeza ko ihuriro ryabo rigiyeho ryakemura ibibazo byinshi bakunda guhura nabyo.

Ati: “ihuriro ry’abakobwa, abana bigiramo ibintu bitandukanye, bakanahigira ubumenyi butandukanye buturutse kuri bakuru babo, bagenzi babo biga mu bindi bigo nuko bakabigiraho urugero rwiza rwo kwigana. Rero ndatekereza ko ririya huriro ribashije kugera mu bigo byose , abana babasha kungurana ubwo bumenyi bwunganira ubwo biga mu mashuli ndetse no mu rugo iwabo. Byabafasha kuzamura imibereho myiza ndetse tukagera ku iterambere twifuza.”  

Rangira Bruno; Umuyobozi w'akarere ka Kirehe, nawe ntajya kure y’ibi kuko yemera ihuriro ry'abana b'abakobwa by'umwihariko abari mu mashuri nk’ahantu hafasha ubundi bukangurambaga bwo kurwanya inda z'imburagihe mu bangavu.

Avuga ko bagiye gukora uko bishoboka kose kugira ngo iryo huriro rijyeho, ati:  ni ukubishyigikira kuko ntabwo biri mu bigo by’amashuli yose. Tugiye kureba ko bikwira hose ariko hakabaho n’uburyo bwa encadrement no gukurikirana ko iryo huriro rikora neza.”

“ byaba igisubizo kuko guhangana n’iki kibazo[ inda ziterwa abangavu] birasaba ubufatanye bwo mu byiciro bitandukanye. “

Kugeza ubu, mu karere ka Kirehe, umubare w’abakobwa biga mu mashuli abanza uracyari muto kuko ari 5193, naho abahungu bakaba 5750. Mu mashuri yisumbuye, abakobwa bari ku kigero cyo hejuru kuko ari 13 341, mu gihe abahungu ari 11 785.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kirehe.

 Oct 12, 2023 - 17:10