Kinigi: Babangamiwe no kuba hari imibiri y’abatutsi biciwe mu mashyamba ya Parike itaraboneka

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bo mu murenge wa Kinigi wo mu karere ka Musanze, baravuga batarabona imibiri yabiciwe mu mashyamba ya Parike nkuru y’igihugu  y'ibirunga, ubwo  bari bahahungiye. Nimugihe hari abarikoragamo nubu bakiriho ariko binangiye gutanga amakuru. Icyakora Ubuyobozi bw'umurenge wa Kinigi buvuga ko gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge hagati y’abakora mu ishyamba n'abarokotse Jenoside imaze kugera ku ntera ishimishije. Gusa bunasaba abafite amakuru kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

kwamamaza

Ubusanzwe amateka agaragaza ko mu cyahoze ari Komine ya Kinigi muri perefegitura ya Rugengeri, mu mwaka 1991 ari hamwe mu hatangiye kugeragerezwa Jenoside, nk’uko bamwe mu baharokokeye babyemeza.  Ariko ubu higanje amashyamba abamo inyamaswa. Bamwe mu baharokokeye Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko hari abari bahungiyemo bishwe ariko kugeza na nubu ntiharamenyekana amakuru yaho bashinzwe.

Umwe yagize ati: “ababishe tubana nabo umunsi ku wundi ariko banze kuhatwereka ngo tubashyingure mu cyubahiro. Bagiyemo mu buryo bwo kwihisha ariko nta buhungirero bahabonye, barahaguye. N’iyi saha ntiturabashyingura mu cyubahiro. Ibyo ni imbogamizi kuri twe nk’abacitse ku icumu.”

Undi ati: “abatwiciye twabahaye imbabazi ariko ntibigeze batwereka aho babashyize kandi abo bo mu ishyamba bishwe n’abagarde. Turabasaba ngo batwereke aho abacu babashyize nuko tubashyingure mu cyubahiro.”

Ubu muri aka gace ni mu murenge wa Kinigi w'Akarere ka Musanze ndetse hakorerwa ubukerarugendo muri Parike nkuru y'igihugu y'ibirunga. Rusamaza, Perezida wa koperative yabibumbiye hamwe ikora imirimo yo gutwaza ba mukerarugendo muri aya mashyamba, ndetse na bagenzi be, bavuga ko nubwo bakomeje ibikorwa byo kuba hafi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, ariko banasaba abayakoraga mui ayo mashyamba muri icyo gihe gutanga amakuru yahajugunwe imibiri, cyane ko hari n’abakiriho.

Umwe ati: “bagombaga kubaha ubwihisho, bagombaga kubafasha, bakabaha ubufasha ubwo aribwo bwose basabwaga kubaha. Kuba barafashe umwanzuro wo kubica, bari bahungiye muri parike kugira ngo bahashakire ubwihisho, bakoze nabi cyane. turabanenga cyane. icyo dusaba rero ni uko ubu imyumvire yabo yahinduka, cyane ko bagihari.”

Undi mugenzi we yagize ati: “natwe nk’abakora muri uyu murimo kandi dufite abo dukorana nabo barokotse jenoside yakorewe abatutsi, dufite akababaro kuko hari abakoze jenoside bahishe amakuru yahoo biciye abantu, kugeza ubu imibiri imwe ikaba yarabuze.”

Gahunzire Landward; Umunyamabangashingwabikorwa w'umurenge wa Kinigi, avuga ko nubwo intambwe imaze guterwa muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge itanga icyizere, yemeza ko ayo makuru yuko hari abatutsi biciwe muri aya mashyamba imibiri yabo itaraboneka. Asaba abayakoragamo gufasha  mu gutanga amakuru yaho bashinzwe.

Ati: “biragaragara ko hari imibiri itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ariko tukaba dukeka yuko hashobora kuba hari abantu bashobora kuba bafite amakuru ariko batayatanga. Dukomeje kubegera ndetse no mu bukangurambagamubya Ndi Umunyarwanda tugenda dukora.”

Kuwa 27 Gicurasi ( 05) nibwo umurenge wa Kinigi wibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Abarokoye muri aka gace bagaragaje ko kuba hari imibiri itaraboneka  y'abatutsi bishwe muri Jenoside ari imbogamizi mu komoka kw’ibikoremere.

Icyakora abakora imirimo yo gutwaza ba mukerarugendo imizigo biyemeza ubufatanye n'inzego zinyuranye mu gushaka amakuru y'ingenzi.

Ku bufatanye n’abakora mu mashyamba y'ibirunga, uyu muhango wo kwibuka wasojwe no kuremera bamwe mu batishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Kinigi - Musanze.

 May 29, 2024 - 15:41