Kibeho: Kiliziya Gatolika igiye kwishyura abafite imitungo ahazagurirwa ingoro

Ubuyobozi bw’Akarere n’ubwa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro buravuga ko ibikorwa byo kwishyura ingurane abafite imitungo ahazagurirwa Kiliziya bigiye gutangira. Buvuga ko biri mu rwego rwo kurushaho gufasha abakorera ingendo kubona ahantu hisanzuye hari ibikorwaremezo byose. nimugihe inyigo yakozwe igaragaza ko igikorwaremezo kizuzura gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 70.

kwamamaza

Nyiri Cyubahiro Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Celestin HAKIZIMANA, avuga ko Kiliziya ijya gufata icyemezo cyo kwagura ibikorwaremezo biri ku butaka butagatifu bwa Kibeho ari ikibazo kandi gikomeza kugaragara mu minsi abakirisitu baba bahakoreye ingendo nyobokamana.

Icyo kibazoni ikijyanye n’ubwinshi bw’abantu badafite aho kurara ndetse n’aho gufatira ifunguro hahagije.

Aganira n’Isango Star, yagize ati: “tujya kwagura ibikorwa bya Kibeho twabonaga ko abantu baba benshi. Tukabona bararyama hasi, abarara hasi kuburyo amahoteli yose ari hano abakiriye batabona aho bakwirwa. Ubu rero aho tugeze, umubare ntabwo nawurebye uyu munsi, ariko twari tugeze muri miliyoni 300 kandi dukeneye miliyari 3.5. buri munyarwanda wabatijwe atanze 1000Frw, ayo mafaranga twahita tuyuzuza uwo mwanya.”

“ natwe mu migambi dufite, turashaka gutangira kwishyura bamwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko hashingiwe ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kibeho, ingano y’ubutaka buzagurirwaho ingoro ya bikiramaliya ya Kibeho yamaze kumenyekana ku buryo hari n’imishinga igiye gutangira kuhakorerwa.

Ati: “ ubutaka bw’ingoro ya Bikiramaliya ubu bufite hegitari 47.9,  hagitari 38.2 murizo ziri mu butaka bwa Kiliziya cyangwa mu bihaye Imana. Ni ukuvuga ngo ubutaka bugomba kwagukiraho ibikorwa by’ingoro ya Bikiramaliya y’I Kibeho bitari mu butaka bwa Kiliziya ni hagitari 9.7. Aha rero muri izi hegitari hari imishinga igera muri 21 Kiliziya irimo kuganiraho na RDB kugira ngo ijye muri ubu butaka.”

Ku italiki 28 Ugushyingo (11)1981, nibwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa mu Mureke Alphonsine wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mère du Verbe i Kibeho. Nyuma y’umwaka umwe, yongeye kubonekera uwitwaMukamazimpaka Anathalie, nyuma yongera kubonekera Mukangango Marie Claire nabo bigaga kuri iryo shuri. Bose yabahaga ubutumwa bagomba kugeza ku batuye Isi.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 Sep 25, 2024 - 13:35