Kayonza:RPF-Inkotanyi ishyize imbere kurwanya amakimbirane yo mu ngo.

Mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya amakimbirane yo mu miryango bwakozwe n’umuryango FPR-Inkotanyi mu kagari ka Musumbu ko mur’aka karere, imiryango 15 yaho yasezeranye imbere y’amategeko nyuma yo gucengerwa n’inyigisho bahawe na RPF-Inkotanyi. Depite Safari Theoneste avuga ko gusezerana byemewe n’amategeko ari imwe muri politike z’uyu muryango kugira ngo igihugu kigire imiryango itekanye kuko amakimbirane adindiza iterambere ry’igihugu.

kwamamaza

Mu bibazo bibangamye mu karere ka Kayonza birimo n’icy’amakimbirane yo mu miryango, aho usanga yigaragaza cyane mu miryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu rwego rwo gucyemura iki kibazo,hari imiryango yo mu kagari ka Musumba mu murenge wa Nyamirama yiyemeje gusezerana imbere y’amategeko. Ivuga ko babikoze mu rwego rwo kubana n’abo bashakanye batishishanya, nyuma yo kubishishikarizwa  n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri aka kagari kabo.

Umugabo umwe uri mubasezeranye yagize ati:“abanyamuryango ba RPF bambwiye ibyiza byo gusezerana, umugore akakwizera nawe ukamwizera. Ubwo nyine tubiganiraho, tubona ko kubana tudasezeranye ko nta cyiza cyabyo.”

Umudamu umwe ati: ababyeyi bacu n’abandi bantu barabitubwiraga ngo iyo musezeranye uragenda serivise ugiye gushaka ku Kagali barakwakira.”

Havugimana Alexandre; Chairperson w’umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza, avuga ko abasezeranye kubana byemewe n’amategeko bo mu kagari ka Musumba ari umusaruro w’ubukangurambaga umuryango FPR-Inkotanyi wakoze muri aka kagari mu rwego rwo kurwanya amakimbirane yo mu ngo.

Avuga ko ibyo byakozwe binyuze mu irushanwa ry’umupira w’amaguru kandi igikorwa kigikomeje.

Ati: “Tumaze iminsi nk’umuryango dukemura amakimbirane, nuko tubona ko bikwiye gukora ubukangurambaga kugira ngo mu Murenge wa Nyamirama babashe kuba basezerana byemewe n’amategeko. Rero twahereye mu Kagali ka Musumba, aho twakoresheje umupira w’amaguru. Mbere yuko umupira utangira tukabanza gushishikariza abanyamuryango gusezerana byemewe n’amategeko.”

Depite Safari Theoneste, ubarizwa muri komisiyo ya politike uburinganire bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu mu nteko ishingamategeko, avuga ko iki gikorwa cyo gusezerana ari imwe muri politike y’umuryango FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kurwanya amakimbirane yo mu ngo adindiza iterambere ry’igihugu n’abagituye.

Ati: “Umuryango wa RPF-Inkotanyi ni nka moteri ya guverinoma. Ni ukuvuga ngo umuryango niwo ureberera abanyarwanda, ushyigikiye ko abanyarwanda bagira amahoro. No gusezerana rero bizamo kuko ni ikintu cyiza. Rero umuryango tunashima cyane ukuntu ukora kuko ureberera abanyarwanda, ukifuza ko abaturage bose babaho batari mu makimbirane.”

Mu bukangurambaga bwo kurwanya amakimbirane mu ngo bwakoze n’umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Nyamirama, by’umwihariko mu kagari ka Musumba, bwari bumaze ukwezi kose. Burangira Imiryango 15 yo muri ako kagari yiyemeje kubana byemewe n’amategeko.

Ubukangurambaga bwasojwe hatangwa ibihembo ku makipe yitabiriye irushanwa ry’umupira w’amaguru ryifashishijwe nka kimwe mu bihuza abantu benshi.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/3dq7apQmwTg?si=YmY8WsZ4ja8Pv9fV" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Sep 1, 2023 - 17:00