Kayonza: Nta nka izongera kwinjira mu murenge wa Mwiri itabanje gusuzumwa

Aborozi bo mu murenge wa Mwiri bafashe ingamba z'uko nta nka izongera kwinjira mu murenge wabo itabanje gusuzumwa indwara. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yaho umwe muri bo yazizanye zirwaye uburenge zikanduza izabo bikabateza igihombo cyo kuzigurisha bibatunguye. Iri gurisha ryagizwemo uruhare na RAB, hirindwa ko iyo ndwara yatuma igihugu gihagarikwa ku kohereza hanze ibikomoka ku matungo.

kwamamaza

Ku itariki 7 Ukuboza(12) 2023, nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi[ RAB] cyasohoye itangazo rishyira mu kato imirenge ya mwiri, Murundi na Gahini yo mu karere ka Kayonza kubera ko yagaragayemo indwara y’uburenge. Iri hagarikwa ryakozwe mu rwego rwo kwirinda  ko iyi ndwara yakwirakwira n’ahandi.

Bamwe mu borozi b’inka bo mu kagari ka Kageyo ko mu murenge wa Mwiri bavuga ko inka zabo zapimwe bagasanga harimo izirwaye uburenge bagize amahirwe bagafashwa kubona abazigura bazijyana kuzibaga, ndetse bumvikana ku giciro cya buri nka bitewe n’uko ingana.

Umwe muribo yabwiye Isango Star ko “zagiye zanduye impande n’impande zidukikije. Ubwo habayeho ko ubuyobozi butureberera buti izi nka mugomba kuzigurisha. Ariko umuntu yagurishaga yiyumvikaniye n’umucuruzi, binatewe n’uko ingana.”

Undi ati: “Ibyo kugurisha turabyemera kandi inka ikagurishwa hakurikijwe ibiro ifite. Intoya cyane zaguze ibihumbi 200, 220, izindi ziri hagati zigura ibihumbi 400, izindi zifite inyama nyinshi zigurwa ibihumbi 700.”

RAB ivuga ko indwara y’uburenge yagaragaye mu nka zo mu mirenge itatu yo mu karere ka Kayonza ari ubwoko bwa gatanu. Yasabye gukumirwa kugira ngo ntikwirakwire ahandi ari nayo mpamvu inka zahise zikurwa mu zindi hakirindwa ko iyo ndwara y’uburenge yagera ahandi, bigatuma igihugu gihagarikwa ku kohereza ku isoko ryo hanze ibikomoka ku bworozi.

Dr. Fabrice Ndayisenga; ushinzwe ishami ry’ubworozi muri RAB, yagize ati: “niyo mpamvu n’ibihugu byaciye indwara y’uburenge byibutsa ko iteka iyo igaragaye ivanwa mu bworozi. Ku borozi bacu basanzwe bamenyereye ibyo bintu bya kera bati ‘mureke njyewe mbane nazo’ ariko kubana nazo bitera ikindi kibazo.”

“indwara zimwe na zimwe abaturage bavuga ngo tureke tubane nazo bituma igihugu gikumirwa. Biriya bituma iyo igihugu kigize indwara, ibicuruzwa byacyo ntibashobora kuzicuruza hanze.”

Nyuma y’ibyago byo kurwaza uburenge byagwiriye aborozi b’inka mu murenge wa Mwiri, bavuga ko bafashe ingamba zo gufatanya n’ubuyobozi gukumira uburenge. Bemeza ko bwabahombeje bugatuma bagurisha inka zabo bibatunguye.

Umwe ati: “Kuvuga ngo inka ivuye mu wundi murenge, veterineri [muganga w’amatungo] nicyo yashyiriweho. Ni ahamagare veterineri ayipime, amuhe icyangombwa.”

Undi ati: “ dukurikije uko ubwo burenge bwaje, twasanze aborozi tugomba gufata ingamba z’uko nta muntu ukwiye kuzana inka ngo nyihawe n’umuvandimwe, cyangwa se naziguze ibunaka!”

Nyemezi John Bosco; Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, yemeza ko indwara y’uburenge yageze mu nka zo mu murenge wa Mwiri mu kagari ka Kageyo,ikomotse ku nka zazanwe n’umwe mu borozi azikuye ahandi.

Avuga ko mu rwego rwo kurinda ko izindi zandura, hashyizweho ubukarabiro mu nzuri ndetse barimo no gukingira inka.

Ati: “ amatungo ntabwo agenda, yagumye mu nzuri kugeza igihe iminsi 21 iba iteganyijwe, aho tuba tumaze kumenya neza ko ibipimo byafashwe, ko hakongera hagapimwa [inka] kugira ngo turebe ko nta kibazo. Ndetse hanashyirwahon ubukarabiro, cyane cyane ku bantu baca hariya kugira ngo twirinde gukwirakwiza ubwo burenge.”

“ hari na gahunda yo gukingira imaze iminsi….”

RAB ishimangira ko inka zanduye uburenge zo mu murenge wa Mwiri zakuwe mu zindi, maze aborozi bakazigurisha ku giciro bumvikanye n’abaziguze,ubwo zikajyanwa kubagwa.

Mu kuzijyana, mu modoka hashyizwemo ishwagara, ku ruhande bahashyira amashitingi arinda amatembabuzi y’inka ndetse n’amase yazo gutakara hasi kugira ngo bidakwirakwiza virus.

Iyo zigeze aho zibagirwa, izo nka zikurwaho imitwe n’ibinono kuko aribyo biba birwaye nuko bikajugunya hagasigara inyama ziribwa.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Dec 20, 2023 - 15:39