
Kayonza: imiryango 16 yorojwe inka mu gufasha abagore bayirimo
Mar 10, 2025 - 12:46
Imiryango 16 yo mu murenge wa Rukara wo mur’aka karere, yorojwe inka mu rwego rwo gufasha abagore bayigize kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere. Depite Rubagumya Emma Furaha yavuze ko guha ubushobozi umugore mu iterambere ari ugufasha umuryango gutera imbere n'igihugu muri rusange.
kwamamaza
Ibi byakozwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori ku nshuro ya 50. Mu karere ka Kayonza, uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Rukara, aho imiryango 16 yorojwe inka mu rwego rwo gufasha abagore bayigize gukomeza guteza imbere imiryango yabo.
Abagore bahawe inka bavuga ko zizabafasha kubona amata yo kunywa mu miryango yabo ndetse n'ifumbire kugira ngo bakore ubuhinzi bw'umwuga.
Umwe yagize ati: “ngiye guhuza mu kwita ku muryango no kuba mpawe inka. Impaye ubushobozi bwo kongera kubona ifumbire yo guhinga, ngahinga kijyambere kugira ngo ndusheho kugira umusaruro no kuba natunga umuryango wanjye kandi ngasagurira n’amasoko.”
Undi ati: “nishimiye kuba nahawe inka, cyane ko mfite n’akana gato, ubu kagiye gukura kanywa amata, kameze neza. Kandi n’umuryango wanjye uzanjywa amata, urusheho kwiteza imbere.”
Ubwo yifatanyaga n'akarere ka Kayonza mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore, Depite Rubagumya Emma Furaha yavuze ko kuba Leta yarafashije abagore kumenya agaciro kabo nyuma y'uko bari barakambuwe, byabafashije kwitinyuka bagakora ibikorwa biteza imbere imiryango yabo ndetse n'igihugu muri rusange.
Yavuze ko ariyo mpamvu bahabwa ubushobozi bwo kubafasha gukora ubuhinzi bw'umwuga.
Ati: “mu bukungu, abagore bakora ubuhinzi bw’amaramuko baragenda bagabanuka, barushaho kujya mu gusagurira amasoko. Ariko bigomba gukomeza kugira ngo bakirigite ifaranga, bakomeze kwihuta mu iterambere.”
“mu ikoranabuhanga, mu kwihangira imirimo, ubuhinzi, gushora imari n’ibindi. Ngira ngo hano twahoze twumva ibijyanye n’ikawa ya Rukara kandi tugaragarizwa uruhare abagore bayifitemo.”

Innocent Simba; umukozi wa Compassion mu karere ka Kayonza, avuga ko gufatanya n'akarere ka Kayonza mu gikorwa cyo guha ubushobozi abagore baboroza inka, ari ukugira ngo bafashe umugore gukomeza kugira uruhare mu kubaka umuryango kuko ariwe uwuba hafi igihe kinini.
Ati: “iyo twavugaga gukukira inka, kuyikorera amasuku ndetse no kuyahirira ubwatsi, twabaga tuvuga umunyarwandakazi. Niwe wumva agaciro n’uburemere bw’inka. Umurezi w’ibanze ni umugore. Rero urumva kutabihuza n’umunsi w’umugore ntibyumvikana na busa! Niyo mpamvu twatekereje ko tubihuje twaba tumuhaye agaciro, tunahaye imiryango imbaraga zo kurera abana.”

Mu bukungu, iterambere ry'umugore mu karere ka Kayonza rigaragarira ku kuba mu banyamuryango 48 608 b'ibimina harimo abagore bagera kuri 85%, naho abagabo bakaba 15%. Ni mu gihe mu bagize amakoperative bagera ku 16 170, harimo abagore 7012 bahwanye na 44%.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


