Kayonza: Icyumweru cyahariwe serivise z’ubutaka cyitezweho gukemura ibibazo bitandukanye

Bari mu cyumweru cyahariwe serivise z’ubutaka cyitezweho gukemura ibibazo byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa RGB, aho abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivise. Bamwe mu baturage bavuga ko uburyo bari guhabwa serivise z’ubutaka,bitanga ikizere ko ibyangombwa by’ubutaka bari bamaze iminsi birukaho bazabibone.

kwamamaza

Ubusanzwe ubushakashatsi bw’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB bwagaragaje ko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivise buzwi nka CRC, bwashyize akarere ka Kayonza ku mwanya wa nyuma.  Basanze aho byapfiriye harimo na serivise z’ubutaka maze biyemeza gutegura icyumweru cyahariwe ubutaka kugira ngo bahangane n’ibyo bibazo.

Harerimana Jean Damascene; Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibere myiza, yasabye abaturage kwitabira iyi gahunda, akanabashishikariza ko no yindi minsi bajya begera ubuyobozi bukabakemurira ibyo bibazo.

Ati: “ikiba cyatumye iyi gahunda ishyirwaho ni ukugira ngo serivise tuzegereze n’abaturage, kandi tubakangurire kuza kuzihabwa cyangwa kuzifata. Turashima abaturage ko banitabiriye ariko igihe cyose keretse igihe bibaye ngombwa icyumweru cyahariwe serivise z’ubutaka tuzajya tugikora ariko tunasaba ngo abantu be gutegereza ko kizaza igihe icyo aricyo cyose.”

“ nibagane ubuyobozi kugira ngo tubafashe gukemura ibibazo.”

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza baje gushaka serivise z’ubutaka ku biro by’akarere barimo abari bamaze igihe kinini basiragira ku byangombwa by’ubutaka. Bavuga ko uburyo bari guhabwa serivise bitanga ikizere ko ibibazo byabo bikemuka maze bakaruhuka guhora biruka inyuma y’ibyangombwa by’ubutaka.

Ati: “iki cyangombwa ndimo nshaka cyari kimaze imyaka igera muri 5 ntarakibona, ngenda bakambwira ngo genda auzagaruke ejo. Duhora dusiragira ariko ubu mfite incyizere 100% ko ndabona icyizere kuko n’ibindi natangiyemo, ariko inzira zirimo ziranyereka ko nyuma y’iminota mike ndaba nkibonye.”

Undi ati: “ ndakibona! Cyatinze gusohoka bitewe n’igihe twabitangiriye!

“ icyangombwa cy’ubutaka naringifite cyarakozwe nabi, narinje gukosoza. Abandi b’uwatugurishije barabobonye hasigara njye , ubwp rero bambwiye ubuso bw’ubutaka bwasigaye numva buhwanye nabwo, mfite icyizere cy’uko burakosoka, icyangombwa cyanjye nkakibona cyuzuye.”  

Icyumweru cy’ubutaka mu karere ka Kayonza cyatangiye ku tariki 12 Ukuboza kikazarangira tariki 15 Ukuboza 2023. Serivise z’ubutaka  zirigutangirwa ku biro by’akarere ahahurijwe abakozi b’ubutaka bo mu mirenge 12 igize aka karere.

Nyuma y’iki cyumweru,serivise z’ubutaka zizakomeza gutangirwa ku biro by’imirenge, aho abaturage bashishikarizwa kwandikisha ubutaka bwabo.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Dec 15, 2023 - 09:25