Kayonza: Batewe impungenge n’umuswa ushobora kwibasira ibiti biri guterwa.

Abaturage bo mu kagari ka Nkondo mur’aka karere bishimira igikorwa cyo gutererwa ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima yabo yari isanzwe yambaye ubusa. Gusa bavuga ko bafite impungenge z’uko ibyo biti bishobora kuzaribwa n’umuswa ukunze kwibasira aka gace. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye kuzabashakira  imiti irwanya imiswa ndetse no kubafasha kubona ibiti bizajya bisimbura ibyangirijwe n’umuswa.

kwamamaza

Abaturage bo mu kagari ka Nkondo ko mu murenge wa Rwinkwavu bavuga ko ibiti barimo gutera mu mirima yabo yari isanzwe yambaye ubusa bizabafasha kurwanya ubutayu buhagaragara ndetse bikanakurura imvura ntibongere guhura n'amapfa.

Umwe muribo yabwiye  Isango Star ko “nko mur’iki gihe nta mvura yabonekaga inaha, urabona hari nk’ubutayu, urabyibonera! Twebwe twiteze ko byanze bikunze hari akamaro bizatugirira noneho imvura ikagwira igihe kuko murabizi ko ishyamba rikurura imvura, noneho ubutayu bugacika.”

Undi ati: “kuba hagiyemo ibiti ni amahirwe, noneho n’ahantu biri bituma imvura ibasha kuhagera kuko inaha maze guhura n’amapfa cyane y’izuba. Rero bidukundiye bigafata, nta kibazo imvura twaba tuyifite.”

Gusa aba baturuge bo mu kagari ka Nkondo bavuga ko bafite impungenge z'uko ibiti barimo gutera bishobora kuzaribwa n'umuswa ukunda kubyangiriza dore ko ngo uri no mu bibaca intege zo kubitera.

Basaba ko bafashwa kubona umuti wo kurwanya uwo muswa biteze ko uzabyangiriza ugatuma bidakura.

Umwe ati: “hano umuswa urahagaragara cyane kuko niba uteye nk’ibiti 10, ntabwo waramuramo nk’ibiti birenze 3. Rwose hagize nk’umuti waboneka bakadushirira kur’ibi biti byacu, byarushaho kuba byiza, byaramuka bikuze byose bikaba byiza cyane.”

Undi ati: “ hakunda kuba umuswa ariko urya bimwe ibindi bikarokoka. Hari ibyo nazanye ari 7 mbitera mu muringoti, harokokamo 3. Habonetse umuti wica umuswa byarushaho kuba byiza.”

Munganyinka Hope; ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu karere ka Kayonza,  avuga ko gahunda yo gutera ibiti ari kimwe mu bikorwa bigamije guhangana n'imihindagurikire y'ikirere. Asaba abaturage kubyitaho babirinda ibyonyi.

Ku kibazo cy'uko bishobora kuribwa n'umuswa bigapfa, yijeje abaturage ko bazafashwa kubona imiti iyirwanya ndetse no guhabwa ibindi biti byo gusimbuza.

Ati: “dufite abafatanyabikorwa mu gutera ibiti ariko dufite n’abagoronome. Ahantu hose bigaragaye, ubwo biramutse biriwe , turafatanya kugira ngo bamenye n’umuti wabafasha cyangwa bikaba byanasimbuzwa.”

“ arik icyo twifuza ni uko akarere kose dushobora kugira ibiti bitewe kubera ikirere cy’akarere kacu ka Kayonza.”

“ icyo dusaba abaturage by’umwihariko ni ukugira uruhare mu bibakorerwa, ibiti bigaterwa nuko bakabibungabunga, bakabirinda kubyangiza kuko buriya turi no muri gahunda yo kurwanya isuri, kandi imizi y’igiti ifata ubutaka.”

Mu karere ka Kayonza, barateganya gutera ibiti ibihumbi 56 bivangwa n'imyaka ndetse n'imyembe ibanguriye ibihumbi 9,byose bikazaterwa mu kagari ka Nkondo ko mu murenge wa Rwinkwavu.

Kugeza Ubu, hamaze guterwa ibiti bivangwa n'imyaka bigera ku bihumbi 54 hamwe n'imyembe ibanguriye igera ku bihumbi 8.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Oct 19, 2023 - 16:21