Kayonza: Arasaba guhabwa ubufasha byuzuye nkuko yari yabwemerewe

Umuturage ufite ubumuga bw’ingingo wo mu kagari ka Karambi, umurenge wa Murundi wo mur’aka karere arasaba ko ubufasha bwo kubakirwa inzu, igikoni, ubwirerero n’ubwogero yari yemerewe yabuhabwa bwose kuko hubatswe inzu yonyine, ibindi ntibyubakwa. Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko icyatumye uwo muturage inzu ye itarangira ndetse n’ibindi yari yemerewe ntibyubakwe,byatewe n’uko amafaranga akarere kagennye yabaye make. Icyakora bwizeza ko byose bizakorwa.

kwamamaza

Ndayishimiye Jean Claude atuye mu mudugudu wa Rwinsheke ya kabiri, mu kagari ka Karambi, umurenge wa Murundi wo mu karere ka Kayonza. Avuga ko yasabye ubufasha bwo kubakirwa inzu ye yari yarasenyutse, ahabwa ubufasha bw’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 980 yashyizwe kuri konte ye, ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ahabwa inshingano zo guhagararira ibikorwa byo kubaka, bakajya bajyana kubikuza amafaranga yo kubaka.

Ndayishimiye avuga ko inzu yuzamuwe n'umuganda w'abaturage, ayo mafaranga yahawe akaba yari ay'isakaro n'amasuku, kubaka igikoni, ubwiherero n'ubwogero.

Aganira n’Isango Star, yagize ati: “nasabye ubufasha nk’ufite ubumuga kugira ngo banyubakire, mfite umuryango: umugore n’umwana. Mukwa munani basubukura kunyubakira inzu, inzu izamurwa n’abaturage noneho baza kunsaba gufunguza konti boherezaho ibihumbi 980. Mbwira gifitu ko ayo mafaranga atari ayo kuzamura inzu ahubwo ari ukugura amabati, kubaka igikoni, douche na toilette, bagakora n’amasuku.”

“Amafaranga agezeho, Gitifu azana agatabo ko kuri SACCO noneho ati wowe ntabwo wemerewe kukabika, uzajya uza tubikuze amafaranga, ninjyewe uzajya uyabika ngene n’icyo agomba gukoreshwa. Tukabikuza muri ibyo bihumbi 980 akabibika, akagira ibyo akora.”

Avuga ko  yatunguwe nuko ayo mafaranga yarangiye ibyo byose bidakozwe ndetse n'inzu ubwayo ntiyarangiye.

Ati: “Noneho birangiye gitifu ntiyongeye kugaruka. Igikoni nticyubatswe, douche, n’ubwiherero ntibyubatswe ndetse n’inzu ubwayo ntiyarangiye.”

Ndayishimiye avuga ko yandikaga ibyakoreshejwe ndetse n'amafaranga yahembwe abafundi, asanga ayakoreshejwe ari make ugereranyije n'ayo yahawe.

Aho niho ahera asaba ubuyobozi ko yafashwa inzu ye ikarangira, ndetse hakanubakwa igikoni, ubwiherero n'ubwogero.

Ati: “ njyewe ikintu nsaba n’iki: ni uko bakora amasuku inzu ikarangira, igikoni, W.C na douche bikubakwa.”

Gashayija Benone; Umuyobozi w'umurenge wa Murundi mu kabare ka Kayonza, yabwiye Isango Star ko amafaranga yatanzwe yo kubakira Ndayishimiye Jean Claude yabaye make ugereranyije n'ibyari bikenewe gukorwa.

Icyakora amwizeza ko inzu ye izubakwa ikarangira ndetse n'ibindi byose yari yemerewe, hakaniyongeraho no kumushyiriramo intebe mu nzu.

Ati: “amafaranga bayashyiraga kuri konti y’umuturage noneho akajya kuyabikura ari kumwe n’umuyobozi w’Akagali. Avuga ko atazi uburyo amafaranga yakoreshejwe, ariko twarabibaze dusanga uko yanganaga niko yakoreshejwe. Ariko tuzayirangiza, twongerewe amafaranga arenga miliyoni.”

“Amafaranga bohereje yari makeya bari baragenye 970, hagomba kuvamo umusanzu w’abaturage, noneho bakoze amafaranga yanga gukwira kuko hariya ntitukibona umucanga ni ukuwukura za Gatsibo. Noneho amafaranga ashyira ibikorwa bitararangira. Inzu rero tuzayirangiza, twanavuze ko we tuzamushyiriramo n’udutebe kuko afite ubumuga.”

Ubuyobozi bw'umurenge wa Murundi buvuga ko imirimo yo kurangiza inzu n’ibindi byasigaye izakomeza vuba kuko amafaranga yo kuyubaka ndetse n’izindi z'abatishoboye yamaze kuboneka.

Gusa Ndayishimiye anasaba ko ubuyobozi bwazamufasha kandi guhemba umufundi ibihumbi 30 by'umwenda yasigawemo hubakwa inzu ye kuko Akagari katamuhembye.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Feb 23, 2024 - 11:40