
Kayonza: Abaturiye isoko rya Gasogororo bahangayikishijwe n' abarirema banduza ingo zabo babuze aho bihagarika
Feb 28, 2025 - 11:27
Abaturiye isoko rya Gasogororo riherereye mur’aka karere bahangayikishijwe n'uko abarirema banduza ingo zabo nyuma yo kubura aho bihagarika. Bavuga ko biterwa n'uko iryo soko ridafite ubwiherero buhagije ugereranyije n'umubare w’abarirema. Ubuyobozi bw'umurenge wa Mukarange bwemera ko ubwiherero bwo mu isoko rya Gasogororo budahagije, bukizeza abarirema ndetse n'abarituriye ko icyo kibazo kiri mu bigomba gukemurwa.
kwamamaza
Bamwe mu baturiye isoko rya Gasogororo riri mu mujyi wa Kayonza ndetse n’abarirema bavuga ko bitewe n’uko iri soko nta bwiherero buhagije rifite, bituma abarirema bigabiza ubwiherero bw’abaturage ugasanga babwangirije.
Bavuga ko iyo basanze bufunze bihagarika cyangwa bakiherera ku bikuta by’amazu yabo ndetse no ku miyenzi ikikije ingo z’abaturage, ugasanga umunuko ari wose ndetse n’amasazi atuma. Ibyo bituma bibaza impamvu isoko ritagira ubwiherero buhagije kandi riremwa n’abantu benshi bikabashobera.
Umwe muri bo yabwiye Isango Star, ati: “ aha inyuma y’iyi miyenzi buriya haba hari umwanda mwinshi ariko! Usanga ari ikibazo. Uko biri kose barahihagarika, bakahituma, byose, nta kintu batahakorera. Turibaza ngo imvura nigwa bizagenda bite?! Bizadutera nyine.”
Yongeraho ko “ njyewe mbona kuba nta bwiherero buhagije bw’isoko kandi ikindi hari n’abanga gutanga amafaranga.”
Undi ati: “ariko urabona uko ibi bihumbi biri muri iri soko bingana! Ubona byose byakwituma muri uyu musarane bigakunda?! Ubwo babangamiye n’imisarane y’abaturage kuko iyo akubwa aza kukwaka urufunguzo, ukamutiza nyine aho yihagarika. Urumva ni ikibazo nyine.

Icyifuzo cy’aba baturiye isoko rya Gasogororo ryo mu murenge wa Mukarange, mu mujyi wa Kayonza, ngo ni uko hakongerwa umubare w’ubwiherero bw’iri soko nk’uko byari bimeze mbere aho ryaremeraga kuri RICI. Bavuga ko kuba ari buke, aribyo bibakururira umwanda ndetse n’umutekano muke uterwa n’abaza kubasaba ubwiherero.
Umwe ati: “ numva Leta yakemura ikibazo kuko irakizi. Niba ari nubwo bwiherero igashaka ubuhagije kuko isoko ni rinini.”
Undi ati: “ umuntu agenda agura uduti azitira! Biterwa nuwo mwanda nyine nawe urareba uko bimeze.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange,Ntambara John, nawe yemera ko ubwiherero bw’iri soko ari buke ugereranyije n’umubare w’abarirem, ariko ngo babigejeje ku nzego nkuru kugira ngo hubakwe ubundi bwiherero.
Gusa avuga ko atatanga igihe ntarengwa buzaba bwubakiwe ariko ngo biri muri gahunda.
Ati: “ ngira ngo bakubwiye yuko isoko ritari rihasanzwe, ryahaje vuba. Aho rero isoko ryimukiye, kiriya kibuga bakakigira isoko, ikiriho ni uko nabyo biri muri gahunda kugira ngo ubwiherero bwiyongere. Icyo ( kibazo) natwe barakitubwiye. “
“ aho rigiriyemo ingengo y’imari yaravuguruwe, reka turebe kuko nabyo bigomba kunyura mu ipiganwa.”
Iri Soko rya Gasogororo riherereye mu murenge wa Mukarange ariko mu mujyi wa Kayonza,ryahimukiye rivuye ku kibuga cya RICI, ahari ubwiherero buhagije ku buryo nta kibazo abacuruzi bagiranaga n’abarituriye cyo gukoresha ubwiherero bwabo.
Ariko ngo kuri iri ryo mu Gasogororo, ubwiherero bufite imiryango ine gusa iy’abagabo n’iy’abagore, ku buryo iyo bahahuriye ari benshi batonda umurongo,abananiwe bakajya gusagararira abarituriye.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


