Iterambere ry’umugore wo mu cyaro ribangamiwe n’imyumvire ikiri hasi.
Oct 19, 2023 - 18:29
Muri iki gihe leta yu Rwanda ishyize imbere kuzamura umugore mu iterambere nka mutima w’urugo, hari bamwe mu bagore bo mu cyaro bagifite imyumvire ikiri hasi ituma batinya kugana ibigo by’imali ngo bake inguzanyo. Benshi baba batinya igihombo ndetse no kutabona ingwate zituma bahabwa amafaranga yo kubafasha kwiteza imbere. Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivugako igiye kubegera bakigishwa, bagafashwa, ndetse bakanasobanurirwa akamaro ko kugana ibigo by’imari.
kwamamaza
Mur’iki gihe iyo urebye usanga abagore benshi b’abanyarwandakazi bamaze gutinyuka kugana ibigo by’imari. Ariko iyo urebye mu bice by’ibyaro, usanga ibi bitandukanye cyane kuko hakiri imbogamizi ku mugore waho, aho usanga yanga kugana ibigo by’imali kubera impungenge zirimo kwitinya ndetse no kutabona ingwate yatuma ahabwa inguzanyo ngo abashe kuzamura iterambere rye.
Umugore umwe wo mu cyaro, yabwiye Isango Star ko“kugenda bakampa iyo miliyoni…ayo maganinani nkayazana nkayashora mu buhinzi, uwo mwaka imvura ikabura, ubwo nkaba ndahiye, uwo ayo mafaranga nzayishyura nyakuye hehe?”
Undi ati:“ ntayo tuba dufite pe kuburyo twagana ayo mabanki, kuko nta bantu bajya baza kubidukangurira.”
“ ntabwo nakiganye kubera ko nta makuru menshi yabyo nigeze menya. Tugira ubwoba yuko amafaranga ushobora kuyabura….”
Ibi kandi bishimangira n’abagabo bamwe baganiriye n’Isango Star. Umwe yavuze ko“ ku bagore bo mu cyaro, nta bintu nta bintu by’ingwate keretse haje nk’ibigega byabafasha.”
Bamwe mu bagore bo mu cyaro bagana ibigo by’imari bavuga ko nabo babanje kwitinya.
Umwe ati: “natangiriye ku mafaranga make nuko ntangira mbona ibihumbi 100 muri banki nuko nkiteza imbere nkabona ndashobora kuyishyura maze ngafata andi. Kugeza ubu, ngeze ku rwego nshobora kuguza ibihumbi 600 no kuzamura. Natwe, mbere yuko tujyayo twabanje kubitinya. Ariko iyo uganiriye na mugenzi wawe akagutinyura, nawe uratinyuka ukabasha kubigana.”

Dr.UWAMALIYA Valentine; Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, avuga ko ubu umugore wo mucyaro agomba kwitabwaho ku ko akenshi usanga yibereye mu buhinzi nuko ntabashe gutekereza icyamuteza imbere ngo agane ibigo by’imali .
Nimugihe ikigereranyo cyasohotse muri 2022 cyagaragaje ko umubare munini w’abagore bari mubuhinzi.
Aha niho Minisitiri Dr. Umwamaliya avuga ko hari gushakwa icyamufasha gutera imbere harimo no gutinyuka bakitabira gufata inguzanyo zibafasha kwagura imishinga yabageza ku iterambere.
Avuga ko no mu buhinzi harimo amafaranga yabafasha kwagura ubuhinzi bwabo bakabukora kinyamwuga.
Ati: “cyane cyane ko usanga BDF ifite izitandukanye zirimo n’ubuhinzi, ahubwo ni gute twamanuka kugira ngo twegere ba bagore, cyane cyane kwibumbira mu matsinda kuko iyo ugiye uri wenyine akenshi biragorana. Ariko ni gute twakubaka ubushobozi. Ntitwavuga ko ntacyo BDF yagezeho ariko ntabwo biragera ku rugero rushimishije nkuko byakwifujwe.”

Yongeraho ko hakiri imbogamizi ku gufata inguzanyo ku mugore wo mu cyaro kuko bikigaragara ko umubare wabafata inguzanyo ukiri hasi kubera ubumenyi buke bwo kugera ku nguzanyo. Abuga ko mur’iki gihe ikiri gukorwa ari ubukangurambaga bugamije guhindura iyo myumvire.
Ati: “imbogamizi zigihari ni ugukangurira abagore kubasobanurira akamaro kabyo, kuko byagiye bigaragara ko hari abizigamira mu bimina ariko akayabika agatinda kuba hari igikorwa yayashoramo. Mu bushobozi bwabo, bakamenya uko bagera kuri iyo nguzanyo nuko bayikoresha ndetse nuko yababyarira inyungu. Ni inshingano dufite nk’inzego zitandukanye kugira ngo dufatanye kuko amafaranga arahari.”
“ Muri BDF amafaranga arahari ahubwo wasangaga uburyo bwo kuyageraho no gusobanukirwa ibisabwa, nk’aha ku mugore wo mu cyaro, tuvuge ngo ni gute twamanuka tukamugeraho mu kumufasha kubyumva, kubimenya, uko azayikoresha umunsi yayifashe, n’ icyo izamumarira mu gihe cyo kuyibyaza inyungu.”
Kuva mu mwaka w’2000, u Rwanda rwageze ku iterambere kubera gushyiraho uburyo butuma serivisi z’imari zigera kuri benshi. Kutagera kuri serivisi z’imari byabaye imbogamizi ikomeye by’umwihariko ku mishinga mito n’iciriritsekuko muri 2008 byagaragaraga ko abanyarwanda 52% batagerwagaho na serivisi z’imari.
Imibare igaragaza ko abagore n’urubyiruko, bagize hafi 70% by’abanyarwanda bose, batagerwaho n’iterambere ku buryo bungana ugereranije n’abandi.
Inagaragaza ko inguzanyo zihabwa abagore zingana na 12% by’inguzanyo zose zitangwa .
@Emmilienne Kayitesi/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


