Imyaka y'umuntu n'uburambe ni inzitizi ku bapiganira akazi muri iki gihe

Hari abantu bagaragaza ko ibigo bya Leta n'ibyigenga mu gutanga akazi bishyiraho amananiza y'uko umuntu agomba kuba atarengeje imyaka runaka. Ibi byiyongeraho gusabwa uburambe mu kazi kandi abagasaba nta hantu baba barigeze bakora ngo babugire  Basaba minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo kugira icyo ikora kuri izo nzitizi bahura nazo.

kwamamaza

Abaganiriye na Isango Star bagaragaza ko hari ibigo bya Leta n'iby'igenga bishyira imyanya y'akazi ku isoko, ariko muri iki gihe bikaba bigoye kubyuzuza. Urugero ni aho basaba ko umuntu agomba kuba atarengeje imyaka 25 y'amavuko ndetse no kuba afite uburambe.

Bavuga ko ibyo byose bigoye, kuko umuntu ashobora kurangiza amashuri agatangira gushaka akazi, akamara igihe atarakabona akiri umushomeri. Ubwo  haba hari aho agiye kukabona akagongwa n'ibwiriza ryo kuba ari mu kigero runaka ndetse n'uburambe kandi ntaho yigeze akora.

Umwe yagize ati: “ hari ubwyo abantu b’applying-a basaba akazi noneho ugasanga bafatiye ku myaka runaka -25 kumanura kandi hari umuntu washoje akamara imyaka nk’10 atarabona akazi, akaba afite nka 30, 32. Ubwo rero rimwe na rimwe ugasanga umuntu abaye aho nta kazi azabona kubera kuzana ibintu by’imyaka. Ubwo nk’uwo ufite imyaka 32 atarabona akazi, numva rwose ari nkaho baba bamuhohoteye.”

Bavuga ko ufite impamyabumenyi ijyanye n'akazi bashyize ku isoko kandi yiteguye gupigana,yajya ahabwa amahirwe yo gukora ikizami kuko umuntu ashobora kurangiza amashuri akuze, ndetse n’abamara igihe nta kazi bafite gatuma bagira ubwo burambe.

Basaba minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo kugira icyo ikora kuri ibyo bibazo, kuko hari abo babangamira ku kubona akazi.

Umwe ati: “ mudukoreye ubuvugizi , abo bagena imyaka bakabikuraho noneho bagashyiraho ushoboye akaba ariwe habwa akazi.”

Undi ati: ‘ ushomereye siwe wabyiteye! Rero bigukumira ku murimo kandi uba ukeneye kuwukora. Turasaba Minisiteri y’abakozi ba Leta, na biriya bintu bya experience nabyo baka… ntabwo wabona experience utarakoze.”

Ibi bibazo byombi bizitira bamwe mu bashaka gupiganira imyanya y'akazi ahantu hatandukanye. Mugushaka kumenya icyo Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurirmo ( MIFOTRA) ibivugaho, Isango Star yagerageje kuyivugisha kuva mu Ugushyingo (11) 2024, yohereza email ndetse n'ubundi butumwa butandukanye, MIFOTRA idusezeranya kuduha amakuru ariko kuyabona byaranze, kugeza uyu munsi dukoze iyi nkuru.

Raporo y'ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare  NISR ku bijyanye n’imiterere y’isoko ry’umurimo, yo mu Ugushyingo (11) 2024, yagaragaje ko igipimo cy'ubushomeri cyagabanutse kigera kuri 15,3% mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’ 2024.

Ni mu gihe mu mwaka w’ 2023, Isesengura rya NISR ryerekanye ko abafite akazi bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 31 na 54 ugereranyije n’andi matsinda y’abantu.

Ibigaragaza ko abakarimo bakareka ari bake, ibituma abarangiza amashuri bamara igihe kinini batarakabona, bitewe no gusabwa uburambe ndetse no kuba hari imyaka ntarengwa bafite.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Mar 7, 2025 - 11:53