
Impunzi z’Abanye-Congo zirasaba amahanga guhagurukira no guhana ab' amagambo y’urwango muri RDC
Jan 7, 2026 - 14:34
Impunzi z’Abanye-Congo ziba mu Rwanda zakoze urugendo rw’amahoro mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu, ku wa 7 Mutarama (01) 2026, zijya kuri za Ambasade n’amashami ya Loni. Zasabye umuryango mpuzamahanga gufata ingamba zihamye zo gukumira amagambo y’urwango n’amacakubiri akomeje kuvugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse no guhana abagaragaqweho ayo magambo bavuga ko ari imwe mu mpamvu z’ihunga no gutotezwa.
kwamamaza
Uru rugendo rw’amahoro rwakorewe kuri za Ambasade zitandukanye zirimo iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar ndetse n’amashami ya Loni (ONU) akorera mu Rwanda. Abitabiriye bari bitwaje ibyapa bisaba Leta ya RDC guhagarika ivangura n’ubwicanyi bikorerwa Abanye-Congo, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Abakoze uru rugendo barimo abagabo, abagore n’urubyiruko bamaze igihe mu Rwanda, aho bahungiye ihohoterwa n’ubwicanyi byibasira by’umwihariko Abanyamulenge n’abandi Banye-Congo b’Abatutsi.
Bavuze ko amagambo y’urwango akomeje gukoreshwa n’abayobozi bamwe muri RDC ari yo akomeza gushyira abaturage mu bwoba no gutuma benshi bahunga.

Urugendo rwateguwe n’abahagarariye impunzi zo mu nkambi zitandukanye zirimo Kiziba, Kigeme, Mugombwa, Mahama, Nkamira na Nyabiheke, by'umwihariko nyuma y'amagambo y'urwango yatangajwe na Sylvain Ekenge; wahoze ari umuvugizi w'ingabo za RD Congo, yibasira abo mu bwoko bw'abatutsi.
Bagaragaje ko kwegera za Ambasade n’imiryango mpuzamahanga bigamije gusaba ubuvugizi ku rwego mpuzamahanga.
Bisore Ngemanyi Albert, uhagarariye ibikorwa byo Kwibuka mu Nkambi ya Kiziba, yabwiye Ikigo cy’Igihugu cy'itangazamakuru (RBA) ko intego yabo ari ugutuma amahanga amenya ukuri ku karengane kavugwa muri RDC.
Yagize ati: "Nta bugari butoha butagezemo umwuko. Twizera ko uko tuzajya tuvuga aka karengane, bizagera aho bakatwumva bakadukorera ubuvugizi.”
Yavuze ko batanze inyandiko z’ubusabe kuri za Ambasade zitandukanye n’amashami ya Loni mu Rwanda, basaba ko abakoresha amagambo y’urwango bafatirwa ibihano kandi bakagezwa imbere y’ubutabera.
Ubwo itsinda ryabo ryageraga kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bisore Ngemanyi Albert yavuze ko guhuza abantu mu biganiro by’amahoro bidahagije hatabayeho kumenya no gusuzuma imizi y’ibibazo.
Ati: “Ibihugu byose birakenerana. Kujya muri za ambasade zitandukanye ni ubuvugizi kuri twe baramutse batwemereye tugatanga ubusabe. Bumvise ijwi ryacu bagakora ubwo buvugizi twizera ko hari aho byagera. Kuri Amerika na Qatar, abahuza mu bibazo by’intambara ya M23 na DRC, guhuza abantu ariko muzi n’ibibazo bafite na byo ni ingenzi cyane.’’

Uyu Munye-Congo umaze imyaka 29 ahungiye mu Rwanda yasobanuye ko bifuza ibintu bitatu by’ingenzi ku muryango mpuzamahanga birimo gufatira ibihano abakoresha amagambo y’urwango.
Ati:“Icya mbere ni ugufatira ibihano abakoresha amagambo y’urwango, bakagezwa mu nkiko. Turi mu Rwanda kandi tuzi aho amagambo y’urwango yagejeje ibihugu bitandukanye nk’u Rwanda, rwabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntitwifuza kuzongera kubona ibyo bintu byisubiyemo. Turasaba ko byakumirwa kare.
Yanavuzs ko bifuza ko hashyirwaho ingamba zatuma impunzi zitaha mu mutekano kuko bashaka gutaha mu gihugu cyabo, ndetse no kongera ubuvugizi kugira ngo Abanye-Congo b’Abatutsi bafatwe nk’abandi bose bafite uburenganzira.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


