Impuguke zagiriye Leta inama y'icyakorwa ku bushoreke bukomeje kwiyongera

Muri iki gihe usanga hirya no hino mu gihugu hari abaturage bagaragaza ko ubushoreke bukomeje kwiyongera kuburyo hatagize igikorwa bwakomeza gusenya ingo nyinshi. Impuguke muby' amategeko bavuga ko ubushoreke ari icyaha gihanwa n'amategeko y’u Rwanda, bagasanga leta ikwiye kwigisha no gusobanurira abaturage kuko hari ababikora bumva ari ibisanzwe.

kwamamaza

Isango star yaganiriye n'abatuye mu bice bitandukanye, aho bamwe bavuga ko ubushoreke muri iyi minsi bwakajije umurego. 

Umwe yagize ati:" Hari ukuntu abagabo turemanwe mu irari! Hari ukuntu uba ufite umugore ukumva ko ataguhagije nuko ukavuga uti 'reka nshake n'undi ku ruhande uzajya agira...' bitewe n'ibyiyumviro byawe by'uko uteye."

Umugore umwe ati:" Ibintu by'ubushoreke,sinzi muri iyi minsi ndabona bimaze kurenga."

Gusa bamwe mu bagabo bavuga ko hari n'abagore babigiramo uruhare binyuze ku kubangamira abagabo nabo.

Umwe ati:" Ugataha nk'uku uvuye gukora nta kintu wabonye nuko wabwira umugore uti byanze, ahubwo akakubwira nabi! Ugahita wumva hari undi wakubwiye neza, ukumva ushaka uwo."

Basaba leta kugira icyo ibikoraho kuko biri gusenya ingo cyane.

Umwe ati:" Batagize igikorwa ngo babihagurukire, ingo zigiye gusenyuka ari nyinshi,  impfubyi zitagira kirera zitarerwa n'ababyeyi bombi zibe nyinshi. Ikindi cyongeyeho, n'umutekano muke uboneke kuko ntabwo nzahura n'umugore wansenyeye urugo ngo tubure kwambarana mu nzira, turwane."

Undi ati:" Leta ikwiye kwigisha abaturage bihereye mu nzego zibanze: mu masibo, mu midugudu, bakajya babikangurira abaturage ko ari icyaha gihanwa n'amategeko, kuko nta bihari."

Mu gitabo cy'ibyaha n'ibihano mu Rwanda, ubushoreke ni icyaha kandi gihanwa n'amategeko. Umunyamategeko Me Maurice MUNYENTWARI arasobanura ko iki cyaha gikorwa ndetse hari icyo leta ikwiye gukora mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bwacyo.

Yagize ati:" Ubushoreke ni icyaha, waba ubyemera mu myemerere yawe ukavuga uti ' njye mbona atari icyaha' cyangwa ' ndabona ari ikintu gisanzwe' gipfa kuba cyanditse mu mategeko mpanabyaha ( code penale) ikintu cyose cyanditswemo aba ari icyaha. Ubushoreke ni uguta uwo mwashakanye byemewe n'amategeko ukajya kwinjirira undi mugabo cyangwa umugore mukibanira ariko ntimusezerane, mukabana nk'umugabo n'umugore."

"Ni uguta urugo rwawe ukajya gushaka undi mukibanira. Ibyo nibyo twita ubushoreke."

" Leta n'abafatanyabikorwa bayo bagomba guhora bigisha abaturage, bakababwira ko ibi bintu ari ibyaha bagomba kubireka. Igikenewe cyane ni ukwigisha kugira ngo abantu bamenye amategeko. Nubwo tuvuga ko ari inshingano za buri muturage mu kumenya amategeko ariko turabizi ko hari abatazi gusoma. Hari n'uvuga ngo iryo tegeko narikura hehe, batazi aho barikura. "

Itegeko riteganya ko umuntu ubana nk'umugabo n'umugore n'uwo batashyingiranywe, umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe, aba akoze icyaha cy’ubushoreke.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri. Icyakora gukurikirana icyaha cy'ubushoreke ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe kandi Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry'urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.

@ Yassini TUYISHIMIRE/ Isango Star-Kigali

 May 12, 2025 - 11:39