Imibare y'abanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yazamutseho 4.2%

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima kigaragaza ko uko abantu bakomeza gutinda kwivuza cyangwa bakivuza nabi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi n’izindi , baba bafite ibyango byinshi ko izo ndwara ziba karande, kandi baba bafite amahirwe yuko zavurwa zigakira mu gihe umurwayi yivuje akibona ibimenyetso.

kwamamaza

Bamwe mubatuye umujyi wa Kigali baganiriye na Isango Star, baragaruka ku myitwarire imwe nimwe sosiyete batuyemo ishobora kugirira umuntu byamenyekanye ko yanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ni indwara bagaragaza ko ziteye isoni kuba umuntu byamenyekana ko yazanduye, bikaba byatuma na sosiyete igufata ukundi kuntu gutandukanye ikaguheza.

Ibi biri mu bituma benshi babigira ibanga bagahitamo kwivuza magendo birinda kugana kwa mugaga ngo hatagira umenya amakuru yuko banduye izo ndwara akayasakaza.

Umwe yagize ati igituma ubitinya ni ukugirango abantu batamenya ko byabintu wabikoze nicyo gituma rero umuntu abitinya, iyo abantu bamenye ko umutezi wawurwaye ibyo birwara bindi wabirwaye, ahanini abantu benshi baraguhunga niyompamvu ituma babihisha kubera ko nkinshuti yanjye niba yaranduye umutezi urumva kugirango tuvugane cyane kandi nziko afite cya kibazo cy'uburwayi  ntago bikunda arantinya cyangwa se nanjye namubona nkamutinya.    

Gushaka ubundi buryo bwo kwivuza izi ndwara batagannye amavuriro, ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC kigaragaza ko ari imigirire indahwitse kuko ngo niyo uganye farumasi ukagurayo imiti biba binyuranyije n’amahame agenga imivurire mu Rwanda. Kandi ko imiti yagenewe kuvura bene izi ndwara uyandikirwa na muganga ubwe.

Dr. Berabose Charles ni umukozi mu ishami rishinzwe gukumira agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu kigo RBC.

Yagize ati imiti ivurwa n'izi ndwara igoba kuba yanditswe na muganga, icyo twavuga nuko umurwayi yivuza yajya mu ivuriro rya leta cyangwa se iryigenga mu gihe atavanye imiti aho  akajya kuyifata muri farumasi yigenga ariko afite rwa rupapuro rw'umuganga rwanditseho imiti aribukoreshe, abashobora gutanga imiti muri farumasi umurwayi  bakayimuha badafite urwo rupapuro ni amakosa.

Mu mibare igaragazwa n’ikigo gishinzwe ubuzima RBC yerekana ko ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zazamutse mu  myaka 7 ishize, aho muri uyu mwaka abasanganywe izi ndwara bazamutseho 4.2% bavuye kuri 2.7% bagaragaye mu mwaka wa 2015.

Kubazanduye bahitamo kwivuza magendu , ikigo RBC kigaragaza ko baba bafite ibyago byo gutuma zidakira.

Dr. Berabose Charles yakomeje agira ati ubundi ziravurwa zigakira ariko hari uburyo bushobora kugenda umuntu ntakire, icyambere ni ugutinda kujya kwivuza, akabona ibimenyetso ariko agatinda kujya kwivuza, icya kabiri ni ukuba yabona imiti  ariko ntayifate mu gihe gihagije nkuko yabibwiwe na muganga, ikindi gishoboka nuko ashobora kujya kubwivuza ariko ugasanga wenda ibimenyetso ntabivuze neza nkuko abifite kuburyo byorohera umuganga kugirango nawe amuhe imiti, ubungubu iyo umurwayi avuze ibimenyetso bye neza kandi akaza ku gihe agakurikiza inama muganga yamuhaye aravurwa agakira.  

Ikigo RBC kigaragaza ko ibimenyetso byizo ndwara harimo ko ku bagabo bazana amashyira mu gitsina cyangwa bakanyara amashyira,kubabara mu gihe ari kwihagarika, cyangwa akokerwa, kugira udusebe ku gitsina,kuzana ibibyimba ku mayasha, naho ku mugore we ababara mu kiziba cy’inda bidasanzwe ntayindi mpamvu izwi,kuzana ibibyimba mu mayasha,kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, kugira uburyaryate ku gitsina no kwishimagura n’ibindi bitandukanye.

Ni ibimenyetso iki kigo kigaragaza ko ugize kimwe muribyo yakwihutira kugana kwa mugaga agakurikiranwa hakiri kare.

Ni inkuru ya Uwe Herve, Isango Star Kigali

 Aug 25, 2022 - 14:00