Ikoranabuhanga ryitezweho kongera umutekano w’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse

Ikoranabuhunga ririkongerwa mu mikorere n’imicungire y’ibigo bito by’imari na za SACCO, ryitezweho kongera umutekano w’amafaranya y’abanyamuryango babyo ndetse n’umubare w’ababigana. Ibi bishingirwa ku kuba kutizera umutekano n’imicungire y’umutungo no kutabona servisi inoze biri mu byatumaga umubare w’abagana ibi bigo ukomeza kuba muto.

kwamamaza

Uko imyaka igenda ihita, mu Rwanda hakomeza kuvuga ibigo by’imari byo kuzigama no kuguriza nk’uburyo bufasha ababigana kwiteza imbere.

Muri harimo na za SACCO, ariko kugeza ubu hari abatagana ibi bigo bitewe no kutizera umutekano w’amafaranga yabo.

Umwe muribo yabwiye Isango Star, ko “urebye abagana Sacco nib a bandi badafite ubushobozi burebure, ni babandi bakora business zitari nini cyane, ahubwo ntoya. Impamvu abakiriya banini batitabira ni ikoranabuhanga ritaranozwa kuko hari ibigo by’imari byagiye bihomba, bikibwa. Ugasanga hari abantu impungenge ko amafaranga yabo ashobora kugira ikibazo.”

“ idi mbogamizi ni ikoranabuhanga ritaranozwa. Ni zimwe mu mbogamizi zituma abantu batagana SACCO.”

Icyakora ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda buvuga hari kongerwa ikoranabuhanga mu mikorere y’ibi bigo  hagamijwe kongera umutekano w’umutungo w’abanyamuryango babyo.

Jackson KWIKIRIZA; umuyobozi mukuru w’iri shyirahamwe, yagize ati: “ kuvana ibigo by’imari nka SACCO mu gukoresha impapuro tukajya mu gukoresha ikoranabuhanga. Kunyereza umutungo cyangwa gukoresha nabi umutungo wa rubanda ukoresha impapuro biroroshye. Kuko yayatorokanye kuko yarayafite. Kubigenzura biragoye kuruta uko kukoresha ikoranabuhanga byoroshye. Iki nicyo kibazo cya mbere turwana nacyo ariko umuntu abizi ko hari gahunda yo guha ikoranabuhanga imirenge SACCO yose yo mu gihugu. Bakagira ikoranabuhanga ku rwego rw’umurenge noneho tukazihuza hakavamo imwe yo ku rwego rw’Akarere kugeza igihe tuzige icyitwa Coperative Bank.”

“gushyiraho izo nzego rero bikemura ibintu byinshi; bikemura ubumenyi, kugira amafaranga ahagije yo kuba batanga inguzanyo. Iyo amafaranga acunzwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga niho haba hari umutekano kurusha umutekano wose.”

Raporo ya Finscope Rwanda yagaragaje ko nibura abagera kuri 77% bakorana n’ibigo by’imari bizwi birimo ibiciriritse n’amabanki ndetse nabakoresha za mobile money. Gusa banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko hari intego yuko muri 2027, 95% by’abaturarwanda bose bazaba bakorana n’ibigo by’imari.

Yassini TUYISHIMIRE /Isango tar-Kigali.

 Apr 15, 2024 - 12:29