Ikibazo cy’ababyeyi bataganiriza abana ku buzima bw’imyororokere, ingaruka ku nda ziterwa abangavu mu byaro.

Hari abemeza ko hakiri ikibazo cyo kuba ababyeyi bakwegera n’abana bakagirana ibiganiro bishingiye ku buzima bw’imyororokere ndetse ko ari kimwe mu bitiza umurindi ikibazo cy'inda ziterwa abangavu zikomeje kwiyongera. Aba bavuga ko ababikora babiterwa n’ubumenyi buke ndetse ko bikunze kugaragara mu duce tw’ibyaro.Inzego z’ubuzima zemeza ko ibi ari ikibazo ariko hari gukorwa ubukangurambaga mu bice by’ibyaro bwitezweho umusaruro.

kwamamaza

Inzego z’ubuzima zivuga ko mu bushakashatsi bwakozwe mu duce dutandukanye bwerekanye ko ukutaganira hagati y’abana n’ababyeyi babo biri mu bitiza umurindi ibyaha byo kwishora mu ngeso mbi ndetse  no kudasobanukirwa ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere.

Abakora muri izi nzego bavuga ko bishobora gushibukaho  guhohotera abangavu, bagaterwa inda zitateganyijwe.

 Ntabanganyimana Jean Paul; umuforomo uhagarariye urubyiruko kuri centre santé  ya Byumba iherereye mu karere ka Gicumbi, mu ntara y’amajyaruguru, yagize ati:“Twasanze ababyeyi bamwe na bamwe bagira isoni ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi bigira ingaruka cyane kuko umwana aba ataganiriye n’ababyeyi ugasanga nta kintu azi, mbese nta makuru afite ku buzima bw’imyororokere kuburyo na ba bandi  bashobora kuririraho bakamubeshya. Akamubeshya ko gukora imibonano mpuzabitsina bituma agira amabuno manini, amataille, amabere ariko siko bimeze!”

 Yongeraho ko “ iyo umubyeyi abizi biroroha cyane kuba yamuha amakuru ya nyayo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

 Dr. Murangira B. Thierry;Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ahera kur’ibi asaba  ababyeyi kuganiriza abana babo, kubakurikirana ndetse no kudahishira  abakoze ibyaha byo guhohotera abana .

 Ati: “ icyo twifuza ni uko umubyeyi amwigisha, akamwitaho, akamenya umwana amurinda ko ibyo bintu byamubaho, noneho n’igihe byamubayeho akamuguma hafi.”

Yongeraho ko “ ababyeyi bagifite umuco wo guhishira igihe umwana yasambanyijwe noneho ntibabibwire urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, ni ngombwa kandi ni itegeko ko nta muntu ukwiriye guhishira icyaha cy’ubugome. Yaba umubyeyi, uko bimeze kose uwaba yagikoze wese.”

 Abana n’ababyeyi babo baganirijwe  binyuze mu za porogaramu zitandukanye bemeza ko  ibyo biganiro bituma barushaho no  gusobanukirwa n’umumaro w’ibiganiro by’umubyeyi n’umwana.

Umwe mu batuye umurenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi baganirijwe binyuze mu mushinga witwa Ingobyi, yabwiye umunyamakuru w’Isango Star ko “Ababyeyi benshi ntibajijukiwe no kuganiriza abana kur’ibyo bitewe no kutamenya neza uburyo babibasobanuriramo. Ariko hari n’abandi batinya kuvuga neza ibyo bagomba kurinda abana kubera ubujiji ndetse no gutinya kubivuga imbere y’abana.

 Umukobwa ukiri muto namwe witabiriye ibyo biganiro, ati: “umubyeyi iyo yicaye akaganiriza umwana we, wenda nk’ufite imyaka 10, icyo gihe bimufasha kutazahura na byinshi bimugora mu buzima agaterwa inda kubera ko nta makuru abifiteho. Kumuganiriza bifite umumaro cyane.”

 Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, igaragaza ko guhera mu myaka 3  ishize uhereye  mu mwaka w’ 2018 kugeza muri 2021,  ibyaha byo gusambanya abana byakomeje kuzamuka. Imibare  igaragaza uru rwego rwagenje ibyaha 12 840 byo gusambanya abana.

RIB igaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari nabyo bifitanye isano n’ubuzima bw’imyororokere , buri mwaka bigenda byiyongera.

 @ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star.

 Sep 16, 2022 - 17:11