Igiti cyanjye: Barasaba ko hakongerwa ibiti by’imbuto biterwa nk’ibyagira ingaruka nyinshi ku mibereho y'abaturage

Abatuye Umujyi wa Kigali barasaba ko hakibandwa mu gutera ibiti by’imbuto kugirango bigire umumaro utandukanye wo kubungabunga ibidukikije. Bavuga ko byanafasha mu kurinda imirire mibi ndetse no kubaganya igiciro cy’imbuto bavuga ko kiri hejuru. Ubuyobozi bw’uyu mujyi bukangurira abawutuye kwibanda ku gutera ibiti by’imbuto bitewe n’umumaro bigira mu buzima busanzwe ndetse n’ubukungu bw’abantu n’ubw’igihugu muri rusange.

kwamamaza

Ubwo umujyi wa Kigali watangizaga ubukangurambaga bwiswe “igiti cyanjye” mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Ukwakira (10), abatuye mu murenge wa Gahanga wo mu karere ka Kicukiro batangaje ko mu biti bitandukanye byatewe haburamo iby’imbuto.

Basaba ko nabyo byakitabwaho bikajya biterwa nkuko hafatwa umwanya wo gutera ibindi.

Umuturage umwe yagize ati: “ni igihombo, cyane cyane kuby’imbuto kuko nkanjye numva aribyo bikenewe.’

Undi yunzemo ati: “ubwo duheruka gutera igiti mu bihe byatambutse, inaha buri muturage yagiye atera ibiti nka bitatu mu rugo. Baduhaye ibiti by’imbuto ariko urebye uko inaha hasigaye hari ibiti bikeya, biragaragara ko ibiti twari tubikeneye. Nabyo byaba byiza.’

Bagereranyije n’ubuzima bw’iki gihe, aho imbuto zibagirira akamaro hamwe n’abana, bityo byakabaye byinshi mu biterwa.

Umwe ati: “nkuko duteye hano ibiti byinshi by’amashyamba, twashjaka n’ahandi iby’imbuto tubigira ari byinshi kugira ngo biduhaze.”

Undi ati: “byakemura ibibazo byinshi! Urumva twakuraho imbuto tukazirya, tukaziha abana bacu ndetse n’ibiti bisigaye bigakomeza kunganira ibi bisanzwe twateye mu kutuzanira umwuka duhumeka.’

Icyakora Dusengiyumva Samuel; umuyobozi w’umujyi wa Kigali, avuga ko hatangiye haterwa ibiti by’ubwoko butandukanye ariko hakibandwa ku byenda kuzimira bya “kimeza”.

Gusa asaba abatuye mu mujyi wa Kigali kwibanda ku gutera iby’imbuto cyane cyane mu ngo zabo kuko ariho byitabwaho neza

Ati: “ muri ubu bukangurambaga turimo turatera ibiti by’ubwoko butatu. Harimo ibiti bya cyimeza: turifuza ko mu Mujyi wa Kigali hagaruka ibiti bya cyimeza kuko ubu biragoye kubona igiti nk’umuko, umuvumu, umunyinya. Turifuza ko ibyo biti bigaruka, n’abana bacu bakabimenya kuko ni ibiti bya gakondo kandi bifite icyo bisobanuye kandi binagabanya iyi myuka mibi.”

“ icya kabiri, turifuza gutera ibiti bivangwa n’imyaka kugira ngo ahari ubutaka buhingwa ni bunini mu mujyi wa Kigali burusheho kubungwabungwa turinda isuri.”

“Icya gatatu, turatera n’ibiti by’imbuto. Turakangurira abaturage gutera ibiti by’imbuto mu ngo zabo kuko birahari ku babyigurira ariko n’abaturage badafite ubushobozi turimo turabitanga kuburyo hirya no hino batera ibiti nabyo bikiyongera. Igikuru muri byose ni ukubibungabunga kuko kubitera ntibihagije kuko iyo kimaze imyaka itanu ntawagikandagiye, kitarumye nibwo gitangira kugira akamaro.”

Asobanura impamvu mu gutangiza ubukangurambaga hatewe ibiti bitari iby’imbuto; Dr Patrice Mugenzi; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko hari ahandi iby’imbuto byateganyirijwe.

Ati: “aha hateganyijwe guterwa ibiti bitari iby’imbuto ariko hari izindi site tuzashyiramo ibiti by’imbuto. Rero ntabwo ari ubuke ahubwo ni uko ibi aribyo byateganyirijwe aha.”

Kuri site yatangirijweho ubukangurambaga ‘igiti cyanjye’, hatewe ibiti bisaga ibihumbi bine. Nimugihe biteganyijwe ko mu mirenge 35 igize umujyi wa Kigali haterwa ibiti ibihumbi 200. Naho mu mezi 12 hakazaba hamaze guterwa ibirenga miliyoni n’igice.

 Oct 28, 2024 - 14:42